Nzahora mpari kugira ngo mbashyigikire muri byose mwifuza kugeraho - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) abashimira umuhate bagaragaje ndetse avuga ko yifuje guhura nabo kugira ngo abashimire kandi ko azabahora hafi kugira ngo abashyigikire muri byose bifuza kugeraho.
Perezida Kagame ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024, ubwo yakiraga aba banyeshuri muri Village Urugwiro, nyuma yo guhesha ishema u Rwanda umwe muri bo akegukana umudali wa Zahabu mu marushanwa y’imibare bahatanyemo na bagenzi babo baturutse hirya no hino mu irushanwa ryabereye muri Afurika y’Epfo.
Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri gukomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo kugira ngo azabagirire akamaro n’Igihugu muri rusange. Ati: “Iri rushanwa rirerekana ko mu bakiri bato bacu twifitemo ubushobozi bwo kubona ibisubizo byinshi by’ibibazo dufite”.
Perezida Kagame kandi yabatumye gushimira ababyeyi babo babemerera kujya mu marushanwa nk’aya ndetse no kwiga muri rusange kuko bafite igisobanuro gikomeye mu ntambwe batera iganisha ku iterambere.
Yakomeje avuga ko amenya aya makuru bwa mbere yayamenyeye mu itangazamakuru ndetse ko byamushimishije kubona abana b’u Rwanda batsindira umudali wa zahabu, asaba n’abandi batatsinze ariko baritabiriye kudacika intege ahubwo bagakomeza gushyira umuhate mu masomo yabo.
Ati: “Amakuru nayamenyeye mu itangazamakuru ko hari ibyo bamwe muri mwe mwagezeho birimo imidali itandukanye ndetse n’abandi bitabiriye ariko ntibayihabwe, ibi byerekana ko mushoboye mukomeze mushyiremo imbaraga kuko murashoboye. Nifuzaga guhura namwe kugira ngo mbashimire kandi mbatere ingabo mu bitugu ko nzahora mpari kugira ngo mbashyigikire muri byose mwifuza kugeraho”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ashishikariza n’abandi banyeshuri bifitemo impano nk’izi gutinyuka nabo bagahiganwa mu marushanwa nk’aya.
Yashimiye kandi Ikigo Nyafurika gishinzwe ubumenyi mu mibare (AIMS), imirimo gikora irimo gufasha abakiri bato guhangana mu marushanwa nk’aya, yizeza ubufatanye bugamije kurushaho gutanga umusaruro kurushaho.
Uyu mudali wa Zahabu wegukanywe n’umunyeshuri w’Umunyarwanda, Tuyisenge Denys Prince, wiga muri Hope Haven Rwanda, akaba umwe mu banyeshuri batandatu bitabiriye iri rushanwa.
Tuyisenge yegukanye uyu mudali mu irushanwa rya Pan African Mathematics Olympiad, ritegurwa buri mwaka, aho u Rwanda rwatangiye kwitabira mu mwaka wa 2021 nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard.
Tuyisenge Denys Prince, avuga ko yanejejewe cyane no gutsindira uyu mudali. Ati: “Twagiye mu irushanwa ry’imibare ku rwego rwa Afurika, rizwi nka Pan African Mathematics Olympiad, ryitabiriwe n’ibihugu 27 nanjye ndimo. Twahataniraga imidali itandukanye irimo uw’Umuringa, Zahabu na Feza. Uyu mwaka twatsinze turi 12 duhabwa umudali wa Zahabu”.
Tuyisenge akomeza agira ati: “Gutsindira Zahabu byanteye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo nzagere kuri byinshi nifuza birimo kuba Enjeniyeri, kandi imibare ni inkingi yo kugera aho nifuza”.
Tuyisenge Denys Prince, yagaragaje ko kandi yashimishijwe no kuba we na bagenzi be bakiriwe n’Umukru w’Igihugu Paul Kagame.
Ati: “Kwakirwa na Perezida byanteye imbaraga zo gukora cyane ndetse nishimira ko na we abiha agaciro, ibigiye kumpa imbaraga zo kugira ngo ndusheho gukora kugira ngo nzahure n’abandi bakomeye”.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard avuga ko kuba abana babyiruka nk’aba babasha gutsindira ibihembo bikomeye nk’ibi, bituma barushaho gushishikariza n’abandi kugera ikirenge mu cyabo.
Ati: “Twifuza ko aya amarushanwa akomeza gukura, Abanyarwanda bakayitabira ari benshi ari nako batsindira imidali. Aya marushanwa arakomeye cyane, iyo rero umwana ayatsinze bisobanuye ko afite ubushobozi buri hejuru, abayarangije batahawe iyo midali nabo bafite aho bageze mu mibare kuko abenshi bayarangije bagiye muri Kaminuza zikomeye ku isi zirimo abiga muri Turukiya, UK, MIT, Cambridge no muri Afurika”.
Minisitiri Twagirayezu, ashimangira ko iyo umunyeshuri agiye muri aya marushanwa aba abonye amahirwe yo kubona buruse mu kwiga kuko abavuzwe biga muri izo kaminuza nziza bose nta numwe Leta yishyurira ahubwo biga kubera buruse cyangwa ubufasha bwo kwiga baba bahawe.
Mu yindi midali begukanye harimo uwa Feza, imidali itatu y’Umuringa, aho imyinshi yabonetse mu irushanwa rya PAMO mu cyiciro cy’abakobwa. Abandi banyeshuri b’Abanyarwanda babonye umudali wa Feza, n’indi itatu y’Umuringa.
Abanyeshuri bitabira aya marushanwa, batoranywa mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuze mu bufatanye bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS Rwanda, Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa batoranya mu barenga ibihumbi 40, bakazavamo abagera kuri 23 ari na bo bahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rwateguye iri rushanwa umwaka ushize aho ryitabiriwe n’ibihugu birenga 30.
Kurikira ibindi muri iyi videwo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyaneeee rwose nokuba natwe abanyarwanda tugeze ahokurya dutwara imidali yishimwe mubiryaniranye nimibare
Nugukomerezaho dushyiramo imbaraga tukanashishikariza urubyiruko kwitabira ishuri