Nzaharanira iterambere rya AEBR no gukorera mu mucyo - Bishop Ndayambaje Elisaphane wimitswe

Nyuma y’uko Inteko Nkuru ya AEBR yateranye tariki 11 Gicurasi 2023 yatoreye Bishop Ndayambaje Elisaphane kuba Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, yimitswe ku mugaragaro.

Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, yashyikirijwe inkoni nk'ikimenyetso cy'ubutware
Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, yashyikirijwe inkoni nk’ikimenyetso cy’ubutware

Bishop Ndayambaje Elisaphane ni Umuvugizi Mukuru wa AEBR wa cyenda uhereye igihe AEBR yaboneye ubuzima gatozi tariki 29 Gicurasi 1967, akaba agiye kuyobora AEBR muri manda y’imyaka itanu, aho yasimbuye Bishop Ndagijimana Emmanuel na we wari urangije manda.

Nyuma yo kurahirira kuzuza neza inshingano yahawe, yashyikirijwe inkoni nk’ikimenyetso cy’ubutware n’ubushobozi, ashyikirizwa n’Itegeko Nshinga rya AEBR ririmo ibyo agomba kubahiriza no kugenderaho mu buyobozi bwe.

Yahawe ibendera rya AEBR nk’ikirango, bamwifuriza kuzaba intumwa nziza n’umuvugizi mwiza haba mu Rwanda no mu mahanga, kugira ngo AEBR izaguke ibe mu ruhando rw’andi matorero n’imiryango y’ivugabutumwa. Bamuhaye na Bibiliya nk’ijambo ry’Imana rizamushoboza byose.

Mu ijambo rye, Bishop Ndayambaje Elisaphane, yashimye abamutoye n’abamwimitse ndetse n’Imana yashimye ko agera ku rwego rwo gukomeza ikivi cyatangijwe n’abamubanjirije, akaba yizeye ko Imana izamushoboza gusohoza neza inshingano.

Yagize ati “Intego yanjye ni ugukomeza ibyagezweho, turinda ubusugire bw’itorero, duharanira iterambere ry’u Rwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Nzaharanira iterambere rya AEBR, gukorera mu mucyo no kongera imishinga y’iterambere, duharanira ukwigira kwa AEBR.”

Yashimye Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’urugero rwiza bamufatiraho rwo kuba abayobozi beza begera abo bayobora bakumva ibitekerezo byabo, kandi bakabumvisha ko bagomba gufatanya kwishakamo ibisubizo.

Muri uyu muhango kandi habayemo n’igikorwa cyo kuzamura abantu babiri ku rwego rwa Bishop ari bo Nkuyemurugero Japhet wari Révérend Pasteur. Yazamuwe agirwa Bishop, akaba yungirije Umuvugizi Mukuru wa AEBR.

Révérend Docteur Kwibeshya Cyprien na we yazamuwe ku rwego rwa Bishop, akaba ayobora AEBR Iburasirazuba.

Bishop Ndayambaje Elisaphane wimitswe nk’Umuyobozi Mukuru wa AEBR, yavukiye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana tariki 28 Kanama 1964 (afite imyaka 60). Afite umugore bashyingiranywe mu 1992, bakaba bafitanye abana bane.

Yize amashuri abanza, mu mashuri yisumbuye yiga ibyerekeranye na siyansi, muri Kaminuza yiga ibyerekeranye n’Iterambere ry’Icyaro (Rural Development), akagira na Dipolome ya Kaminuza mu bumenyi mbonezamubano (Social Sciences) mu ishami rijyanye n’imyororokere y’abantu (Demography).

Mu cyiciro cya Master’s yize Uburezi n’ibyerekeranye n’iyobokamana (Tewolojiya), ubu akaba afite Doctorat muri Tewolojiya.

Imirimo yakoze:

Yabaye umurezi mu gihe cy’imyaka 13 aho yabaye umurezi ushinzwe amasomo, aba n’umuyobozi w’ikigo (Director).

Yabaye umuyobozi w’ishami ry’iterambere muri AEBR mu gihe cy’imyaka itanu.
Yashinzwe gucunga umushinga wa AEBR wo kurwanya inzara mu gihe cy’imyaka ibiri.
Yabaye umuyobozi w’Intara y’Ivugabutumwa y’Iburasirazuba muri AEBR mu gihe cy’imyaka icyenda.

Yabaye Umunyamabanga wa Komite Nyobozi ya AEBR mu gihe cy’imyaka itanu n’igice.
Ubu amaze umwaka ari Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR).

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) rifite amatorero 276 hirya no hino mu Gihugu, abumbiye hamwe Abakristo 58,500.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose wari umushyitsi mukuru, yashimye ko muri AEBR gusimburana ku buyobozi bikorwa mu mahoro mu gihe hari ahandi bigorana
Senateri Mureshyankwano Marie Rose wari umushyitsi mukuru, yashimye ko muri AEBR gusimburana ku buyobozi bikorwa mu mahoro mu gihe hari ahandi bigorana

Reba uko umuhango wose wagenze muri iyi Video:

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana izamushoboze akore ibyubutwari,🙏🙏🙏

Jenny yanditse ku itariki ya: 17-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka