Nyungwe: Imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yakoze impanuka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 mu ishyamba rya Nyungwe, mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Kagano, habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi.

Iyi modoka yabuze feri irenga umuhanda
Iyi modoka yabuze feri irenga umuhanda

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yatangarije Kigali Today ko icyateye iyi mpanuka, imodoka yabuze feri irenga umuhanda.

Ati “Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zari zirinze umutekano, ndetse ajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe kuko yakomeretse ”.

SP Kayigi avuga ko ubu harimo gushaka uburyo bwo gukura imodoka mu aho yaguye kuko yangiritse.

Uwari uyitwaye yatabawe n'Ingabo z'u Rwanda zari zirinze umutekano
Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zari zirinze umutekano

SP Kayigi agira inama akanakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugenda neza kuko baba batagenda bonyine mu muhanda haba harimo n’ibindi binyabiziga bityo ko hagomba kubaho kwitwararika.

SP Kayigi avuga ko abatwara ibinyabiziga bagomba gukorera igenzura ibinyabiziga byabo kugira ngo igihe bari mu muhanda bidateza impanuka abandi bantu bawukoresha.

Bagomba kandi kuringaniza umuvuduko bakita ku byapa bibayobora ndetse bakamenya imiterere y’umuhanda bagendamo kugira ngo birinde impanuka zituruka ku kamenyero gake ko gukoresha uwo muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka