Nyuma yo kunengwa na PAC intara y’amajyepfo nayo yihanangirije akarere Nyanza

Nyuma y’uko komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imali n’umutungo bya Leta (PAC), tariki 16/10/2014, itumije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ikabunenga amakosa mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne nawe yihanangirije aka karere agasaba kutazongera gusubira imbere y’iyi komisiyo kunegwa.

Ubwo yasuraga akarere ka Nyanza mu gikorwa cyo gusuzuma imihigo y’umwaka wa 2014-2015, igihembwe cya mbere, kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014, Izabiliza yaboneyeho kwihanangiriza ubuyobozi bw’akarere abusaba kutazongera kugaragara imbere ya PAC bisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

Mu magambo ye bwite yagize ati “ Nta karere ko mu Ntara y’Amajyepfo gakwiye gutumizwa kwisobanura mu birebana n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta. Rwose nta kwitwa Abadahingwa (Izina ry’intore z’akarere ka Nyanza) ngo ugereke ho no gutumizwa kwisobanura mu makosa”.

Izabiliza yihanangirije akarere ka Nyanza agasaba kutazongera kubazwa imikoreshereze mibi y'umutungo na PAC.
Izabiliza yihanangirije akarere ka Nyanza agasaba kutazongera kubazwa imikoreshereze mibi y’umutungo na PAC.

Buri wese ufite aho ahuriye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu karere ka Nyanza yasabwe gukora uko ashoboye agaca mu buryo bwa burundu gutumizwa na PAC bisobanura ku makosa agaragazwa n’umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta aba yakozwe mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah na bamwe mu bo bari kumwe ubwo bitabaga PAC bijeje ubuyobozi bw’intara ko batazasubira imbere y’iyo komisiyo kunengwa nk’uko byabagendekeye bari mu Nteko.

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza yiyemeje kutazasubira imbere ya PAC abazwa imikoreshereze mibi y'umutungo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yiyemeje kutazasubira imbere ya PAC abazwa imikoreshereze mibi y’umutungo.

Muri rusange akarere ka Nyanza kanengwa na PAC kuba katarabashije gukosora ibijyanye no kwandika neza mu bitabo by’ibaruramali ndetse no kutagaragaza inkomoko cyangwa icyo amafaranga amwe n’amwe aba yakoreshejwe.

Akarere ka Nyanza kari mu turere 10 muri 30 tugize igihugu cy’u Rwanda twitabye PAC kisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwajyaga mutubwira ibintu bitwubaka ariko noneho murabivanze turashaka kumenya aho Akarere kageze kesa imihigo ibya PAC ndumva artaribyo byari byazanye Intara

Mbarushimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ese ko muvuga PAC kandi Intara yari yaje gusuzuma imihigo ubwo bihuriye he?Ko mutatubwira uko imihigo ihagaze?

Mbarushimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Evaluation y’imihigo na PAC ko numva ari ibintu 2 bitandukanye ntimwari kutubwira aho Akarere gahagaze ko numva aribyo Intara yari yakoze?
Mu bisanzwe Akarer ka Nyanza turakemera kamaze kutugezaho byinshi

maniriho yanditse ku itariki ya: 18-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka