Nyuma yo kuminuza bakomeje kugeza iterambere ku ivuko

Abaturage bo mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barashimira abagize Umuryango Ireme Education for Social Impact (IESI), ku bikorwa by’iterambere bakomeje kugeza mu gace k’iwabo, cyane cyane ku kigo cy’amashuri abanza bizeho.

Nyuma yo kwiga bakaminuza bagarutse guteza imbere ku ivuko
Nyuma yo kwiga bakaminuza bagarutse guteza imbere ku ivuko

Abagize IESI bose n’ubwo bavuka muri uwo Murenge wa Gataraga, bakorera mu turere tunyuranye tw’igihugu, nyuma y’uko bize bakaminuza, ariko bagasubiza amaso inyuma aho bemeza ko ikigo cy’amashuri cya Nyabirehe aho bigiye abanza, ariho habagize abo baribo.

Mu Kagari ka Rungu, ni mu ntanzi z’ibirunga aho abaturage batagira amazi, umuriro n’ibindi kubera uburyo hagoye kuba hagezwa ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, bigatuma bajya mu ishyamba gushakirayo amazi.

Abo 10 bagize umuryango IESI, nyuma y’uko mu myaka ishize biga amashuri abanza bitaboroheye mu myigire yabo, aho bazaga kwiga bavuye gushaka amazi, bavuga ko ibyo byabangamiraga imyigire yabo.

Abarimu bamurikiwe mudasobwa zisaga 20 zizajya zibafasha mu bushakashatsi
Abarimu bamurikiwe mudasobwa zisaga 20 zizajya zibafasha mu bushakashatsi

Nyuma y’uko bize bakaminuza babona akazi, dore ko hari n’abakorera mu mahanga cyane cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ngo batekereje gufasha barumuna babo biga kuri icyo kigo cya Nyabirehe, mu kubarinda guhura n’ingorane bahuye nazo, dore ko kuri icyo kigo abana batari bagitsinda ngo bajye mu bigo binyuranye boherezwamo nk’abatsinze neza.

Mu imurikabikorwa bagejeje muri icyo kigo ryabaye ku itariki 01 Mata 2022, abaturage bamurikiwe ibikorwa binyuranye birimo umushinga watangijwe wo korora inkoko zisaga 1000, mu gufasha kubona amagi azifashishwa mu gutegura amafunguro y’abana ku ishuri.

Hamurikwa n’umushinga wo guhinga imboga zizunganira amafunguro y’abana ku ishuri, ndetse n’amazi meza yamaze kugezwa ku ishuri, ibyo bikazafasha abana kwirinda indwara baterwaga n’umwanda.

Batangije n'umushinga wo gukorera amasabune ku ishuri
Batangije n’umushinga wo gukorera amasabune ku ishuri

Hamuritse n’isomero na ‘Computer Lab’, mu gufasha abarimu gutegura amasomo, no gufasha abana gusoma, hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi baharanira, hamurikwa n’umushinga wo gukora amasabune uzafasha abana kongera isuku.

Hari kandi n’icyumba cy’umukobwa, ndetse bashyiraho n’umuganga bahemba ushinzwe kwita ku buzima bw’abana.

Ni ibikorwa byashimishije cyane abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi barerera muri icyo kigo, aho bemeza ko ireme ry’uburezi rigiye kurushaho kuzamuka, nyuma y’uko bahawe byose mu byabazitiraga mu myigire myiza y’abana.

Babafashije kubona ibitabo bikundisha abana umuco wo gusoma
Babafashije kubona ibitabo bikundisha abana umuco wo gusoma

Jean Remy Nzabakurikiza, Perezida w’inteko rusange y’ababyeyi, ati “Abana bagiraga imitsindire yo hasi ariko nyuma y’uko tumaze kugezwaho ibi bikorwa barakangutse, abarimu barigisha neza, babonye isomero na Computer, abana ntibatsindaga ariko ubu batangiye kubona amabarwa abohereza ku bigo byiza”.

Arongera ati “Abantu benshi bariga bamara kuzamuka mu rwego rwisumbuye bagatera umugongo aho bavuka bakifurahira, ariko aba ntibasanzwe baradutunguye, kubona Dogiteri aza hano muri iki cyaro biraturenga. Uyu muco ugere hose, umuriro barawuzanye, amazi meza arahari, abana baruhutse indwara zinyuranye ziterwa n’amazi mabi”.

Munyamahoro Alexis, Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu Karere ka Musanze (iburyo) yashimye icyumba cy'umukobwa
Munyamahoro Alexis, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Musanze (iburyo) yashimye icyumba cy’umukobwa

Mporanimana Jean de Dieu ati “Ibikorwa byabo birivugira, ntabwo ahenshi bisanzwe, ibi bikorwa na bake bemera kugaruka bagasubiza amaso inyuma ngo barebe abo basize, bazanye amazi meza nta mwana wahirahira ngo ajye kuvoma mu ishyamba, babonye imboga n’amagi. Ikindi twabashimira bazanye umuganga uhoraho bishyura wita ku buzima bw’abana”.

Nyiraneza Olive, Umuyobozi w’Umuryango IESI, yavuze ko ibyo bikorwa byamuritswe byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 10, ngo byose bibonetse bitewe no gushyira hamwe, nyuma y’uko bize kuri icyo kigo mu buryo butaboroheye.

Yagize ati “Ireme Education ni umuryango watangiye mu mwaka wa 2019, aho ugizwe n’abanyamuryango 10 bose bize ku kigo cya Nyabirehe, uvuka biturutse ku mitekerereze yacu twahize mbere. Tureba uburyo twize bigoranye nta muriro, nta mazi, nta sabune, nta cyumba cy’umukobwa, iyo ntimba iguma ku mutima, tukaba dushimira Imana ko yadushoboje kubigeraho, twumva ko barumuna bacu batakwiga nk’uko twize”.

Amazi meza yagejejwe mu kigo cy'amashuri cya Nyabirehe
Amazi meza yagejejwe mu kigo cy’amashuri cya Nyabirehe

Yashimiye inzego z’ubuyobozi zakomeje kubashyigikira muri ibyo bikorwa, yishimira ko abana kuri icyo kigo batangiye gutsinda neza, nyuma y’uko mu myaka yashize bakoraga ibizamini bya Leta, ntihaboneke n’umwe utsinda.

Ibyo bikorwa bya IESI byagezweho ku bufatanye n’umushinga Move up Grobal ukorera muri Amerika, washizwe n’umwe mu banyamuryango ba IESI witwa Manzi Anatole, nawe wize i Nyabirehe.

Manzi avuga ko yashinze Move Up Grobal, mu rwego rwo kuzamura ubuzima n’uburezi mu bihugu bitifashije, yemeza kandi ko kuba bagaruka gufasha abana ku kigo cya Nyabirehe, biri mu rwego rwo kubafasha guteza imbere ubwenge, nk’ahantu hakibura ibikorwa remezo binyuranye.

Umwe mu banyamahanga ukorera Move Up Grobal, Leslie Belay, nawe wari waje muri icyo gikorwa, yishimiye ibikorwa by’umuryango IESI, yifuza ko byagezwa hirya no hino mu gihugu ntibihere ku kigo cy’amashuri cya Nyabirehe gusa.

Ni ibikorwa byashimishije ubuyobizi bw’Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe na Munyamahoro Alexis, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri ako karere, wavuze ko kubona mudasobwa ku barimu byari inzozi kubera kuba ahantu hatagera umuriro, ashimira abagize IESI ku gikorwa cyiza bagize bageza umuriro muri iryo shuri.

Yavuze kandi ko mu bigo 112 by’amashuri abanza byo mu karere ka Musanze, ikigo cya Nyabirehe aricyo kigaragaye ko gifite robine y’amazi muri buri cyumba cy’ishuri, asaba abarezi n’abaturage gukomeza gufata neza ibikorwaremezo bagejejweho, anashima umushinga wo gukora isabune watangijwe kuri iryo shuri, aho yavuze ko abarimu ku bindi bigo bagiye kujya bahakorera urugendo shuri, uwo mushinga wo gukora amasabune ugakwizwa mu bigo byose by’amashuri mu karere, mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Abafatanyabikorwa baturutse muri Amerika bashimwe n'abaturage
Abafatanyabikorwa baturutse muri Amerika bashimwe n’abaturage
Abana n'abarezi bashimiye abagize umuryango wa IESI
Abana n’abarezi bashimiye abagize umuryango wa IESI
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka