Nyuma ya Raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, Agathe Kanziga n’abandi bazafatwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko nyuma ya raporo zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ifatwa ry’abaregwa bari muri icyo gihugu rigiye koroha.
Muri bo harimo Agathe Kanziga, umugore w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ndetse n’umukobwa wa Félicien Kabuga akaba n’umugore wa Ngirabatware Augustin wari Ministiri w’Igenamigambi muri Leta ya Habyarimana.
Dr Bizimana yabitangarije mu kiganiro we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta bagiranye n’Itangazamakuru, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Raporo z’ibihugu byombi zemeza u Bufaransa ko bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iy’u Rwanda ikarushaho kugaragaza ko habayeho gukingira ikibaba abakoze iyo Jenoside, ibi bikazorohereza ifatwa ry’abari ku butaka bw’u Bufaransa.
Dr Bizimana yagize ati "Iyi raporo ishimangira ko na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abahungiye mu Bufaransa, havugwamo Madame Kanziga umugore wa Habyarimana, igikurikiraho ni uko CNLG mu nshingano zayo, aba bakoze Jenoside bagahunga babikuranwaho, babibazwe mu butabera".
Uwo muyobozi wa CNLG ndetse na Minisitiri Biruta, bashima ko Leta y’u Bufaransa yashyizeho urugereko rwihariye mu nkiko no mu bushinjacyaha, rushinzwe gukurikirana no kuburanisha ibyaha byibasiye inyokomuntu na Jenoside.
Dr Bizimana akavuga ko ibimenyetso byagaragajwe n’iyo raporo birega abakoze Jenoside bigomba kubakurikirana mu nkiko, baba baratangiwe ibirego cyangwa batarabitangiwe.
Yashimye ko uwahoze ari Padiri muri Paruwasi ya Mubuga mu Karere ka Karongi, Marcel Hitayezu aherutse gutabwa muri yombi, ndetse ko n’umukobwa wa Kabuga Félicien wasabaga ubwenegihugu bw’u Bufaransa atakibuhawe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta, yakomeje avuga ko nta muyobozi w’u Bufaransa uzagezwa mu rukiko kuko ngo atari cyo raporo igamije.
Impamvu ni uko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo ngo rudashidikanywaho, iyo Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda ubwabo.
Icyakora u Bufaransa bugomba kwemera ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashimirwa kuba barahagaritse Jenoside, batagombye kuba bavugwa muri raporo z’Abafaransa nk’iya Jean Louis Bruguière.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|