Nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika harakurikiraho iki?
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akimara kurahira ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahise iseswa(ivanwaho), ariko hakazashyirwaho indi bidatinze.
Ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko Perezida wa Repubulika akimara kurahira, ashyiraho Minisitiri w’Intebe bitarenze iminsi cumi n’itanu (15).
Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi akavanwaho na Perezida wa Repubulika, mu gihe abandi bagize Guverinoma na bo bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Abagize Guverinoma, ni ukuvuga Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bagenwa na Perezida wa Repubulika, na bo bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Uwari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko Perezida wa Repubulika atajya ategereza iriya minsi 15 kugira ngo ashyireho Minisitiri w’Intebe mushya n’abagize Guverinoma.
Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri telefone, yagize ati "N’uyu mugoroba cyangwa ejo wabona (Perezida wa Repubulika) abikoze, arabanza agashyiraho Minisitiri w’Intebe, ushobora kubona agumishijeho uriya cyangwa akamuhindura, ubundi Guverinoma ikajyaho, icyo nzi ni uko adashobora kurenza iriya minsi(15) kuko ni itegeko."
Bamwe mu basesenguzi bakomeje kugaragaza ko hari amahirwe menshi y’uko Dr Edouard Ngirente agaruka kuyobora Guverinoma nshya muri iyi myaka itanu iri imbere.
Ikindi kigiye gukurikira irahira ry’Umukuru w’Igihugu, ndetse kizaba mbere y’ishyirwaho rya Guverinoma, ni itangira ry’imirimo y’abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mbere yo gutangira imirimo, abagize Umutwe w’Abadepite bazarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika cyangwa imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 66 y’Itegeko Nshinga.
Iyi ngingo igira iti "Mu ntangiriro ya buri manda y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, inama ya mbere
ya buri Mutwe iharirwa itora rya Biro igizwe na Perezida na ba Visi Perezida. Itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze iminsi cumi
n’itanu(15) nyuma y’itangazwa ry’amajwi."
Mbere yo gutangira imirimo, abagize Biro nyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko (Umutwe w’Abadepite)
babanza kurahirira imbere ya Perezida wa
Repubulika.
Amatora y’abandi bayobozi arakomeje
Muri uku kwezi kwa Kanama, ku itariki 16, mu Mujyi wa Kigali hazatorwa Umujyanama uhagararira akarere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ndetse ibikorwa byo kwiyamamaza byo bikaba byatangiye kuri uyu wa 13 Kanama 2024.
Abajyanama bahagararira uturere tugize Umujyi wa Kigali bazatorwamo ugize Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi hamwe n’ugize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, bikazakorwa ku munsi w’itora imbere y’inteko itora.
Mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2024 ku itariki 16, na bwo hateganyijwe amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, bikaba bisobanurwa
mu Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 16 Kamena 2024.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora y’Abasenateri biteganyijwe gutangira ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, bikazasozwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.
Amatora y’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu azaba ku wa 16 Nzeri 2024, mu gihe ku wa 17 Nzeri hazatorwa umusenateri umwe uhagarariye amashuri makuru ya Leta, hamwe n’Umusenateri umwe wo mu mashuri makuru yigenga.
Inkuru zijyanye na: Kagame Inauguration 2024
- Perezida Kagame yakiriye abakuru b’Ibihugu barimo uwa Guinea na Somalia
- Itorero Urukerereza ryanyuze abitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame
- Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange
- Ibihe by’Amateka n’Umurage w’Ubuyobozi bwa Paul Kagame
- Iyi manda nshya ni iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho - Kagame
- Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda (Amafoto)
- Abanyarwanda baturutse hirya no hino bitabiriye irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)
- Obasanjo, Touadéra, Mnangagwa, Mswati III, Gnassingbé, Nana Akufo-Addo,… bageze mu Rwanda
- Kigali: Polisi yasobanuye uko imihanda ikoreshwa kuri uyu munsi w’irahira rya Perezida Kagame
- Video: Reba uko Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali mu irahira rya Kagame
- Abanyacyubahiro batandukanye bageze i Kigali mu irahira rya Perezida Kagame
- Umukuru w’Igihugu ararahira kuri iki Cyumweru: Ibisobanuro by’indahiro ye n’ibirango ahabwa
Ohereza igitekerezo
|