Nyuma y’imyaka 28 Abanyarwanda bafite imitekerereze yagutse - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, yifatanyije mu isabukuru yimyaka 40 y’ubufatanye bw’u Rwanda n’Intara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage, ari nabwo yagaragaje ko nyuma y’imyaka 28 Abanyarwanda bafite imitekerereze yagutse.

Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga uwo muhango
Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga uwo muhango

Uyu muhango Perezida Kagame yawitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga yifatanya n’abarimo Minisitiri Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat, Malu Dreyer, Minisitiri w’Ubutwererane n’ubukungu, Svenja Schulze ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cya BioNTech, Dr. Sierk Poetting.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, yashimiye abaturage ba Rhénanie-Palatinat ku ruhare bagize mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda, cyane cyane binyuze mu bufatanye butanga umusaruro mu turere twinshi tw’igihugu.

Yagaragaje kandi ko umubano hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat ushimangirwa n’ubufatanye bwiza bw’iterambere u Rwanda rufite n’Ubudage muri rusange.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kurushaho kwimakaza ubu bufatanye, bigomba kwagukira mu guteza imbere inzego z’abikorera hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Mu gihe duhanze amaso ejo hazaza h’ubufatanye, dukwiye kwerekeza amaso mashya ku buryo dushobora gufashanya neza. Turifuza kubona abikorera benshi n’ubucuruzi bihuza Rhénanie-Palatinat, u Budage n’u Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko rwatangiye ubufatanye na BioNTech mu kubaka uruganda rukora inkingo, hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA mu Rwanda. Ibi bikakazagira ingaruka mu gufasha Afurika guhangana n’ibyorezo.

Ati “Ibi ntibizagira ingaruka gusa mu gufasha Afurika guhangana n’ibyorezo, ahubwo bizanasangiza ubushobozi n’ubumenyi mu rubyiruko rw’abahanga n’abashakashatsi bo mu Rwanda.”

Yagaragaje kandi ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda uyu munsi ari abantu bafite imitekerereze yahindutse.

Yavuze kandi ko kuri buri gihugu, cyaba icyateye imbere cyangwa ikitaratera imbere, ibintu byose haba politiki, umutekano, gushinga imizi, imiyoborere, ari akazi kaba kagikomeje ku bihugu byose, nta kurobanura.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu bufatanye, abantu bubahana; hakabaho ubwo batumva ibintu kimwe, bakagira ibyo bumva kimwe, ariko ikiruta byose, bakomeza gukorera hamwe mu gutera intambwe igana imbere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda batigeze bangiza umwanya uwo ari wo wose wo kwigira ku bintu bitandukanye, haba ku mateka banyuzemo cyangwa ayo bigira ku bandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Ati “Abanyarwanda ntibataye umwanya kugira ngo bigire ku masomo y’ibibazo byacu cyangwa amasomo dushobora gukura ku mbaraga z’ubufatanye dufitanye n’abantu batandukanye, cyane cyane na Rhénanie-Palatinat ndetse na Guverinoma y’u Budage.”

Akomeza agira ati “Turashaka rero gufata inshingano z’icyerekezo cyacu, dufatanya n’ibihugu, inshuti nk’u Budage, nka Rhénanie-Palatinat kubaka ibigo byo ku rwego rw’isi, n’abaturage bafite ubuzima bwiza, bize ku rwego ruhanitse.”

Perezida Kagame yasoje avuga ko gutera intambwe igana imbere, bigomba kuba intego yo kuyobora no gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat.

Umubano w’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat watangiye mu 1982.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka