Nyuma y’ikiraro hagiye gushyirwa n’imigozi ifasha abantu kugendera hejuru ya Nyungwe

Mu bintu birimo gukurura ba mukerarugendo basura pariki ya Nyungwe harimo inzira zo mu kirere, ahubatswe ikiraro cy’ibyuma n’inshundura (Nyungwe Canopy Walk), ndetse hakaba hagiye no gushyirwaho uburyo bwo kugendera ku migozi ukambukiranya imisozi (Zipline Mountain).

Muri Nyungwe hagiye gushyirwa imigozi ifasha abantu kugendera hejuru yayo
Muri Nyungwe hagiye gushyirwa imigozi ifasha abantu kugendera hejuru yayo

Urugendo rwo mu kirere rureshya na metero 160 ku kiraro cya ‘Nyungwe Canopy’, hari abo rutera ubwoba ariko bikarangira babonye ko batinyaga ubusa.

Mushimiyimana Ariane (Ni ko twahisemo kumwita), yari mu banyamakuru bitwa Rwanda Environmental Journalists (REJ) bakora inkuru ku bidukikije, akaba yarasuye Nyungwe akahavana ibyiyumviro bidasanzwe atari yagira mu buzima bwe.

Hari mu kagoroba (Izuba rirenga) ubwo yamanukaga umusozi wa Uwinka (Muri Nyungwe) ari kumwe na bagenzi be, agera kuri Canopy agifite akanyamuneza kamutera gukoma akaruru rimwe na rimwe, ariko ahageze urusaku rurashira.

Ubwoba bwari buje nyuma y’uko uyobora ba mukerarugendo (Tour Guide) yari amusabye gutangira urugendo kuri icyo kiraro kibonerana hose, aho yarebaga hasi mu kabande akabona ari hejuru y’ubushorishori bw’ishyamba, hirya no hino ari ikirere kigendamo umuyaga gusa, rimwe na rimwe uwo muyaga ukamera nk’uzunguza ikiraro.

Pariki ya Nyungwe irimo gushyiraho uburyo butandukanye bukururira Abanyarwanda kuyisura
Pariki ya Nyungwe irimo gushyiraho uburyo butandukanye bukururira Abanyarwanda kuyisura

Uyu mubyeyi yatangiye gusenga asaba Imana kuzamurindira abana kuko yibwiraga ko ari buhanuke, ariko ahumurizwa n’uko abona abandi ntakibazo bafite, ndetse barimo kumuseka kuko bo bahamenyereye.

Mushimiyimana yahise yigira inama yo kureba imbere gusa, atera intambwe ndende kugira ngo arebe uko yahava, ku bw’amahirwe abona urwo rugendo rurarangiye, akigera hakurya akoma akaruru k’umuntu utsinze urugamba.

Yariruhukije maze agira ati "Hari aho nageze mbona hacitsemo icyobo (Ubwonko ni ko bwamubwiraga) ngiye kunyuramo ngo mpanuke, nageze ubwo nicuza icyatumye njyayo."

Akamaro ko kugendera kuri ‘Canopy Walk’ (Inzira yo mu kirere)

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kwita kuri Pariki ya Nyungwe (Nyungwe Management Company), Protais Niyigaba, avuga ko urugendo rwo mu kirere nk’urwo kunyura ku kiraro cya Canopy, rufasha umuntu kwitekerezaho cyane.

Niyigaba ati "Kiriya (Kiraro) gituma ibintu byose umuntu yari yifitemo by’umujagararo bimushiramo agasigara ari gutekereza ku buzima gusa no kuri ‘Nature’, ariko icyiza kibirimo ni uko aba afite umutekano, nta mpanuka aba yenda kugira."

Ikiraro cya Nyungwe Canopy Walk
Ikiraro cya Nyungwe Canopy Walk

Niyigaba avuga ko kugenda kuri Canopy biruhura abantu, cyane cyane abaza bafite ibintu byinshi ubwonko bwabo buhugiyeho, kandi ko abagira ubwoba ku nshuro ya mbere ari bo bagenda bakagaruka bwarashize.

Hagiye gushyirwaho imigozi (Zipline mountain) bagenderaho mu kirere

Niyigaba avuga ko bitarenze umwaka utaha wa 2025 muri Nyungwe hafi yo k’Uwinka, hagiye gushyirwa imigozi yambukiranya imisozi (Zipline mountain), aho abantu bagendera mu kirere banagana kuri iyo migozi.

Ni gahunda avuga ko igamije kongera umubare w’abasura pariki ya Nyungwe nyuma y’uko ikiraro cya Canopy kiwukubye inshuro zirenga enye kuva mu mwaka wa 2010 ubwo cyubakwaga.

Niyigaba avuga ko mu mwaka wa 2011 habonetse abasura Nyungwe bashya bagera kuri 3,000, baza kwiyongera bagera kuri 8,000 muri 2015, ubu bakaba barenga ibihumbi 17 ku mwaka, aho 80% baba ari abaje kugendera kuri Canopy bridge.

Kugeza ubu Umunyarwanda ugendeye kuri Nyungwe Canopy yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, umunyamahanga akishyura Amadolari ya Amerika 140, hakiyongeraho no kugenda umuntu ahura n’ibinyabuzima biri mu nzira ijya n’iva kuri icyo kiraro.

Kurondora urusobe rw’ibinyabuzima bigize ishyamba rya Nyungwe, byaba ibisimba cyangwa ibimera byatwara iminsi, ariko mu byo umuntu ahita abona hafi aho ku muhanda, harimo inyamaswa z’ibisabantu nk’igitera, icyondi, inkende, inkoto n’impundu, hamwe n’utunyamabere twitwa ifumberi tumeze nk’ihene.

Gusa k’uwifuza kwitonda agasura inyamaswa n’ibimera bidahita biboneka hafi ye, ababishinzwe bamufasha kujyayo mu rugendo ashobora no kumaramo iminsi irenga itatu mu ishyamba aho yirirwa akararamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka