Nyuma y’ifungurwa ry’umuhanda Kigali - Muhanga, kugenda na byo byagoranye
Nyuma y’aho umuhanda Kigali - Muhanga ufunguriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Gicurasi 2016, kugenda na byo byabaye ingorabahizi bitewe n’umubare w’abantu benshi bari baraye ku Ruyenzi na Kamuhanda mu Karere ka Kamonyi, bifuzaga kwambuka Nyabarongo ngo bagere i Kigali.
Umubare munini w’abaraye ku Ruyenzi n’ahahegereye wakomeje kwiyongera guhera mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2016, nyuma y’uko umuhanda Kigali - Muhanda wari umaze gufungwa, ingendo zigahagarara, bitewe no kuzura k’umugezi wa Nyabarongo, wuzuye ukarengera umuhanda.
Ufunguwe, habayeho umuvundo w’abantu watewe n’uko habanje kwemererwa imodoka nto kandi n’izitwara abagenzi benshi zari zihagaze kure, ahitwa Bishenyi, bityo ibonetse abantu bakayibyiganiramo ndetse bamwe banyura mu madirishya kugira ngo babone uko bagera i Kigali.
Kayihura Eneas ucururiza i Kigali agataha ku Ruyenzi avuga ko agomba kwambuka uko byamera kose kuva bafunguye umuhanda kuko ngo arimo guhomba.
Ati “Ndimo guhomba kuko guhera ejo ntacuruje kandi twebwe duhahira Nyabugogo kuko ari ho hari ibiryo, cyane ko ibituruka mu ntara zose ari ho bihurira. Ni yo mpamvu ubona tubyiganira imodoka.”
Mugenzi we ati “Ndi hano guhera ejo, nta mafaranga nsigaranye ngo mbe nashaka ibyo kurya, ngomba rero gushaka uko nambuka byihuse ngere mu mujyi, bityo nshakishe imibereho.”
Ibi yabivugaga amaze kwinjira mu modoka ku buryo bugoranye kuko abashakaga uko bambuka bari benshi cyane kandi abagenda n’amaguru batabyemerewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, yavuze ko yifuza ko aba bantu babona uko bagenda, ari na ho yahereye asaba abafite imodoka bose gutwara abantu kuko ngo byari bigoye kubitaho bitewe n’iki kibazo cyabaye gitunguranye.
Yagize ati “Ni byiza ko umuhanda ufungutse kuko iyo bikomeza byari kutugora kubonera aba bantu ibyo kurya n’aho kurara. Hari abaraye mu isoko, abaraye ku murenge no mu tubari, twari no kugira ikibazo cy’isuku kuko kubona ubwiherero bw’abantu bangana gutya bitari kutworohera.”
Ifungurwa ry’uyu muhanda ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ritangiwe uburenganzira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Dr Nzahabwanimana Alexis afatanyije n’urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda.
Aha ku Ruyenzi hakaba hari abantu benshi baturutse mu Majyepfo n’Iburengerazuba babuze uko bambuka kubera ko amazi yarengeye umuhanda, bakaba bifuza ko hakorwa undi muhanda wakwiyambazwa mu gihe habaye ikibazo nk’iki.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndumva reta yagira icyo ikora byihuse
Gufungurwa kuwomuhanda turabyishimiye kbs bazakore nuwabishenyi rugarika urabangamye mukomerezaho