Nyiringanzo: Amateka ya Kabendera Shinani ufite amaraso ya Uganda, Tanzania n’u Rwanda

Iyo uvuze kogeza umupira w’amaguru kuri Radiyo Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari bariho icyo gihe bahita bibuka amazina abiri nyamukuru: Kalinda Viateur na Kabendera Shinani wavugaga amakuru akanogeza umupira w’amaguru mu Giswahili.

Kabendera Shinani ni we watangije gahunda yo kogeza umupira mu Giswahili
Kabendera Shinani ni we watangije gahunda yo kogeza umupira mu Giswahili

Kabendera Shinani yavukiye muri Tanzania ku mugabo ukomoka muri Uganda n’umugore ukomoka muri Tanzania, ariko Shinani akaba yarafashe ubwenegihugu bwa nyina.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, umukobwa wa Shinani, Tidjala Kabendera, yatubwiye ko sekuru yaje mu Rwanda kera aje gushakisha ubuzima, ari bwo yahuye n’Umunyarwandakazi ukomoka i Nyanza aramushaka bajyana muri Tanzania ari ho Shinani yavukiye mu 1949.

Tidjala avuga ko sekuru na nyirakuru (Umunyarwandakazi) batamaranye igihe kinini, kuko batandukanye Shinani ari muto nyina agaruka mu Rwanda (i Nyanza), hanyuma Shinani amaze kugira imyaka 22 yigira inama yo kuza mu Rwanda gushaka nyina ahagana mu 1972, nawe birangira ahashatse Umunyarwandakazi ari we nyina wa Tidjala.

Ni urugendo rutoroheye Shinani kuko ageze mu Rwanda atahise abona nyina, kandi se akaba yari yarashatse undi mugore akamusiga mu rugo yari yarubatse i Nyamirambo, nyina wa Shinani nawe ashaka undi mugabo.

Tidjala Kabendera, nawe wateye ikirenge mu cya se mu mwuga w’itangazamakuru, avuga ko hashize igihe gito ise ageze mu gihugu (1973), asanga Radiyo Rwanda irimo gushakisha abanyamakuru batyaye mu rurimi rw’Igiswahili abona akazi atyo kuko ururimi rwe kavukire ari Igiswahili nk’Umutanzania uvuka ku Munyarwandakazi.

Usibye Radiyo Rwanda aho yakoraga mu ishami ry’amakuru no kogeza umupira w’amaguru mu Giswahili (gahunda yatangije), Kabendera Shinani yakoze no ku maradiyo mpuzamahanga atandukanye mu mashami y’Igiswahili.

Ibijyanye n’urugendo rwa Shinani ava muri Tanzania aje gushaka nyina mu Rwanda, abona akazi kuri Radiyo Rwanda kugeza atabarutse mu 2000, byumve muri iki kiganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abanyamakuru ba Radiyo Rwanda b’igihe cye kandi cyanjye, abakiriho mwese ndabashuhuje cyane hobeee. Mwari abahanga cyane, mwubahaga umuco wacu cyane uretse RTLM yaje ari icyaduka ikaba gatanyamiryango.
Mwaradususurutsaga Ndibuka Agnes MUREBWAYIRE, Louise kAYIBANDA, KALINDA Viateur,Madamu Karekezi...,Nganyira,Kawera,Nkuriyingoma JB.... namwe munyibutse anbandi Nyagasani. Abatabarutse, Nyagasani abatuze aheza.
Abakiriho muzatange agatego twongere kubishimira

iganze yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

Umunyamakuru MUHuRI Jean Marie mukigano kirebana na Musique. Ecoutez la musique des idées émission de Muhuri Jean Marie par radio Rwanda Rwanda Kigali.

K Roges yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

Ndamwibuka shinani agira ati: Wapenzi wasikirizagi......Icyo gihe radiyo Rwanda yarakurikiranwaga 5/5 mu gihugu hose n’ahari umunyarwanda hose. Ubu haje amaradiyo menshi, umuntu arafungura aho yumvise bavuga ikinyarwanda agashyira aho, nyuma wakurikira neza ukumva iyo ariyo .

iganze yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

Ababaga twarabakunze cyane
Bakoranye umurava umurimo wacu
Kd baradushimishije cyane
Nakundaga iyo bogezaga umupira we!!
Niyo amabuye yabaga ashaje radio yaravugaga

Mbakurikiye ndi mumurenge wa NYABINONI mukarere ka Muhanga.

MBIREBE Frederic yanditse ku itariki ya: 29-11-2022  →  Musubize

Hanyuma se mutatubwira icyishe Shinani? Ngo yarohamye mu mazi, cg baramuroshye bamurega gutsemba? RIP!

Cyarugwiro Emerita yanditse ku itariki ya: 29-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka