Nyiri Hotel Muhabura yibasiwe n’inkongi yagaragaje isano ifitanye n’itangiriro ry’ubukerarugendo mu Majyaruguru

Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ibarizwamo Bar, Resitora, salle na sitoke bya Hotel Muhabura ikayangiza ndetse n’ibyarimo byose bigakongoka, nyiri iyi Hotel akaba n’Umuyobozi mukuru wayo Rusingizandekwe Gaudence, avuga ko n’ubwo ari igihombo gikomeye, bidashyize iherezo ku mwihariko yari ifite mu gusigasira amateka afitanye isano n’intangiriro y’ubukerarugendo mu Majyaruguru.

Hagaragajwe isano riri hagati ya Hotel Muhabura n'itangiriro ry'ubukerarugendo mu Majyauguru
Hagaragajwe isano riri hagati ya Hotel Muhabura n’itangiriro ry’ubukerarugendo mu Majyauguru

Iyi Hotel ibitse amateka y’amwe mu mazina y’abantu bamamaye cyane mu Rwanda barimo Umushakashakashatsi w’umuhanga mu by’ubuzima bw’Ingagi, Dian Fossey wamenyekanye ku izina rya Nyiramacibiri, akaba ariyo yacumbikagamo ubwo yabaga yaje mu Rwanda mu bushakashatsi yahakoreraga burebana n’imibereho y’Ingagi zo mu Birunga n’uburyo bwo kuzibungabunga; hakaba n’Umwami Rudahigwa Mutara III wayicumbikagamo ubwo yabaga yaje bikorwa byo guca imanza no gukemura impaka.

Rusingizandekwe Gaudence yagize ati: “Yubatswe n’umuzungu wari Umukoroni w’Umubiligi mu 1954, ayitangiza yitwa Mimosa. Yayakiriragamo abazungu bene wabo bonyine. Nta wundi muntu w’umwirabura wari wemerewe kuyikandagiramo uretse abazungu; yewe no ku bwinjiriro bwayo bari barahamanitse ibyapa bibuza umuntu wese w’umwirabura aho aturuka hose ndetse n’imbwa kuyikandagizamo ikirenge. Ku bw’uwo muzungu cyari ikizira”.

Rusingizandekwe Gaudence, ahagaze imbere y'icyumba Dian Fossey yararagamo ubwo yabaga yaje mu Rwanda kuhakorera ubushakashatsi ku mibereho y'Ingagi
Rusingizandekwe Gaudence, ahagaze imbere y’icyumba Dian Fossey yararagamo ubwo yabaga yaje mu Rwanda kuhakorera ubushakashatsi ku mibereho y’Ingagi

Ngo n’ubwo byari bimeze bityo ariko, iyo byageraga ku Munyarwanda witwaga Rusingizandekwe Otto, ari na we mubyeyi wa Rusingizandekwe Gaudence, we yemererwaga kuyinjiramo, kuko yari n’umushefu wakoraga imirimo inyuranye kandi ikomeye ari n’injijuke; abandi birabura n’Abanyarwanda bakayihezwamo kubera kubanena.

Ibi ngo byarakazaga cyane Rusingizandekwe, binamutera umuhate wo kuzayigura akayegukana agira ngo abone uburyo bwo guca agasuzuguro abirabura bashyirwagaho n’abazungu muri icyo gihe aho bahoraga babatesha agaciro barabahinduye insuzugurwa. Ndetse mu mwaka w’1968 ibyari inzozi za Rusingizandekwe Otto byaje kuba impamo, Hotel ayigura n’uwo muzungu wari usubiye iwabo mu Bubiligi, akimara kuyegukana anayihindurira izina ayita Hotel Muhabura.

Bamwe mu bakozi bayo bari mu gahinda batewe n'uko aho bavanaga amaramuko hangiritse
Bamwe mu bakozi bayo bari mu gahinda batewe n’uko aho bavanaga amaramuko hangiritse

Umukobwa we unayiyobora Rusingizandekwe Gaudence, akomeza avuga ko Se yakunze kubabwira ko mu kuyita Muhabura, yabihereye ku kuntu yabonaga Ikirunga cya Muhabura, nk’igifite umwihariko w’ubwiza mu buryo bugaragarira amaso y’umuntu wese wageraga mu byice byinshi by’Amajyaruguru y’u Rwanda n’imiterere yacyo ihebuje ugereranyije n’uko ibindi birunga byari bimeze.

Ibi ngo yatekerezaga ko igihe kimwe iki kirunga n’ibindi byegeranye nacyo bizahinduka isoko y’ubukerarugendo cyane ko uko imyaka yagiye ikurakiraho usibye kuba Hotel Muhabura, yaracumbikagamo Dian Fossey n’abandi bafatwaga nk’abakomeye muri icyo gihe, na nyuma yaho ingeri zinyuranye yaba ku bava mu mahanga no mu gihugu imbere bakunze kuyigana.

Igice cyibasiwe n’inkongi ibyarimo byahatikiriye

Ibyari mu nyubako byose byakongotse ntibagira icyo baramura
Ibyari mu nyubako byose byakongotse ntibagira icyo baramura

Iyi Hotel ibarizwa mu Mudugudu wa Mubuga Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose bigizwe n’ibikoresho byifashishwa mu gikoni, harimo ibyuma bikonjesha, amashyiga akoranywe ikoranabuhanga yifashishwa mu mirimo yo guteka, ibinyobwa by’amoko anyuranye byari mu bubiko, ibiribwa, intebe, ameza n’ibindi bikoresho by’agaciro byatikiriyemo.

Rusingizandekwe agira ati: “Byari ibikoresho byinshi cyane, birimo za frigo, congerateur, cuisinière, micro onde, congerateur zirimo ibiribwa, za riquer n’amoko y’inzoga ntarondora; mbese ibintu byose bigize igikoni yaba amasafuriya n’amadongo byose twakoreshaga byahiye birashonga [....]. Na n’ubu agaciro kabyo turacyakabarura, biri kudusaba kwibukiranya n’abandi bakozi, ntiturabirangiza”.

Ibikoresho byose byari mu nyubako yafashwe n'inkongi byatikiriyemo
Ibikoresho byose byari mu nyubako yafashwe n’inkongi byatikiriyemo

Akomeza agira ati, “Ahafashwe n’inkongi twahafataga nk’ah’ingenzi cyane mu buzima bwa Hotel, hangiritse cyane, haduteje igihombo gikomeye. Gusa icyo nashimira Imana ni uko nta wakomerekeyemo cyangwa ngo apfiremo kuko byo iyo biba byari kuba ibindi bindi. Ugereranyije ubukana bukaze iyi nkongi yari ifite, ukareba n’ibyo yangirije, yari ikomeye cyane”.

N’ubwo kubisana bizamusaba iminsi kugeza ubu na we ataramenya uko ingana, ku bw’amahirwe ye ngo yaba inyubako n’ibyarimo yari yarabishyize mu bwishingizi. Akizera neza ko mu gihe kidatinze inzego zibishinzwe zirimo na sosiyete y’ubwishingizi akorana na yo, hakorwa igenzura ry’ibangiritse hamwe n’andi makuru yose akenewe agakusanywa agashumbushwa ibyangiritse.

Inyubako igizwe n'igice batekeragamo, Bar, Resitora, n'ububiko ni yo yatwitswe n'inkongi
Inyubako igizwe n’igice batekeragamo, Bar, Resitora, n’ububiko ni yo yatwitswe n’inkongi

Ati: “Ntabwo birangiriye aha. N’ubwo iyi mpanuka y’inkongi idukomye mu nkokora, ikaba yankomerekeje cyane mu buryo bw’amarangamutima, byongeye tukaba tugiye kumara iminsi tudakora, ntabwo ncitse intege cyane. Mfite icyizere cy’uko ibintu bitazatinda gusubira mu buryo kuko dufite ubuyobozi bwiza, butureberera”.

Arongera ati, “Mu myaka yose twari tumaze dukora, ni ubwa mbere duhuye n’isanganya nk’iyingiyi, byadutunguye, ntituramenya icyayiteye. Polisi yaje iradutabara izana na za kizimyamoto barara bazimya bucya hatagishya”.

Ubwo iyo mpanuka yabaga mu ma saa yine z’ijoro ryo ku wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024 Polisi yahanganye n’iyo nkongi, iyizimya ahagana mu ma saa saba z’ijoro.

Polisi y'u Rwanda igaragaza ko mu Ntara y'Amajyaruguru mu mezi atandatu ashize habereye Impanuka 31 z'inkongi z'umuriro
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru mu mezi atandatu ashize habereye Impanuka 31 z’inkongi z’umuriro

Mu Ntara y’Amajyaruguru hakunze kumvikana ahabera inkongi, Polisi ikabiheraho yibutsa abantu kujya birinda ikintu cyose cyaba nyirabayazana wayo, kandi igihe cyose inabayeho bakihutira gutanga amakuru kugira ngo ubutabazi bukorwe itarangiza byinshi.

Mu mezi atandatu ashize muri iyi Ntara, habaruwe impanuka z’inkongi 31 zirimo izibarirwa muri 7 zabereye mu Karere ka Musanze, izigera ku 8 zabereye mu Karere ka Gakenke. Ni mu gihe Akarere ka Gicumbi ho habereye inkongi 3 Rulindo habera 4 naho Burera ho habera impanuka 9.

Nyiri Hotel Muhabura avuga ko yari asanzwe yarashyize inyubako n'ibikoresho byibasiwe n'inkongi mu bwishingizi
Nyiri Hotel Muhabura avuga ko yari asanzwe yarashyize inyubako n’ibikoresho byibasiwe n’inkongi mu bwishingizi

Mu butumwa bwagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, bwitsa cyane ku gushishikariza abantu gukumira inkongi no kwitabira gushyira ibikorwa byabo birimo n’iby’ubucuruzi mu bwishingizi.

Nanone kandi abaturage cyane cyane bakorera ahahurira abantu benshi bahamagarirwa gutunga ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu kuzimya inkongi bigizwe na za kizimyamoto kuko iyo ibayeho bibafasha kwikorera ubutabazi bw’ibanze mu gihe baba bagitegereje ko inzego zishinzwe gutabara zibageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka