Nyarutarama: Moto ihiriye mu muhanda irakongoka nyirayo yurira indi arahunga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Moto ihiriye mu muhanda uva Nyarutarama ugana ku Kinamba irakongoka, uwari uyitwaye ahita yurira indi moto arahunga.

Moto yahiye irakongoka
Moto yahiye irakongoka

Ababonye iyo mpanuka batangarije Kigali Today, ko batasobanukiwe icyayiteye kuko babonye umuntu warutwaye moto igatangira gushya akayivaho yiruka akayijugunya hirya y’umuhanda.

umwe yagize ati" Twagiye kubona tubona moto yagendaga mu muhanda itangiye gushya ihereye hamwe umuntu akandagira atwaye, uwari utwaye ahita ayivaho ayisunikira mu muferege irashya irakongoka."

Iyi moto yari mu muhanda uva Nyarutarama, ugana Kinamba
Iyi moto yari mu muhanda uva Nyarutarama, ugana Kinamba

Uwo wabonye impanuka iba,yakomeje avuga ko mu gihe bageragezaga gutabara ngo barebe ko iyi moto yazima itarakongoka, ngo bahindukiye ngo barebe niba nyirayo agihari bamubona yurira moto arigendera nta kintu na kimwe avuze.

Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ihora igira inama abatwara ibinyabiziga guhora babigenzura mbere yo kubishyira mu muhanda.

Ibyo bituma hirindwa impanuka nk’izo za hato na hato zitungurana zikaba zanahitana ubuzima bw’abantu.

Nyiri Moto yahiye yahise afata indi arahunga nta wamenye amakuru ye
Nyiri Moto yahiye yahise afata indi arahunga nta wamenye amakuru ye
Aho umugabo aguye undi arenzaho utwatsi, urugendo ku bandi rwahise rukomeza
Aho umugabo aguye undi arenzaho utwatsi, urugendo ku bandi rwahise rukomeza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa ,nyiri moto yihangane kandi nabani barebereho bajye bagenzura ibinyabiziga byabo.

cyizere lucky yanditse ku itariki ya: 14-07-2018  →  Musubize

Nibyokoko birababaje abamotari nabashoferi bagebabanzabasuzume ibinyabizigabyabo kugirangoturushehokwibungabungira umutekano ok nsuhuriza papa namama,numukobwawincutiyangewitwa Janni, nabaturagebatuyumuduguduwaruhanga.

Niyobuhungiro Robert yanditse ku itariki ya: 12-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka