Nyaruguru: Yafashwe azira kwica inyamaswa y’ishyamba no gukwirakwiza urumogi

Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42, afite ibiro bitanu by’urumogi n’inyama z’inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kwicira muri pariki ya Nyungwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko Munyenshongore wo mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Rukore, Umudugudu wa Karanka, yafashwe n’abashinzwe kurinda pariki ya Nyungwe, bamufashe tariki ya 31 Ukuboza 2021 bamushyikiriza Polisi.

Yagize ati “Bamufatiye mu cyuho ubwo yari yamaze kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’ifumberi yamaze kuyibaga inyama yazishyize mu mufuka, bamufashe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Yanafatanwe amababi y’urumogi rubisi rupima ibiro bitanu, avuga ko yari amaze igihe kinini aruhinga muri Nyungwe akajya kurusoroma akaruzanira abakiriya be.”

SP Kanamugire yavuze ko Munyenshongore ubwo yafatwaga yari yambaye ikoti ry’imvura ry’ingabo z’u Rwanda, akaba yararihoranye ubwo yari akiri mu mutwe w’inkeragutabara ariko akaba yarawirukanwemo kubera imyitwarire mibi.

Yagize ati “Ku makuru twahawe n’uhagarariye inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu nkeragutabara kubera imyitwarire mib, harimo no kumucyekaho kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, Munyenshongore aracyekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.”

Munyenshongore aremera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari agamije kuyijyana iwe kuyirya na ho urumogi yafatanwe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko.

Kuri ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza, kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si ikoti gusa nipantaro niya gisirikare bariya.nibo bakora ibyaha bikitirirwa ingabo zigihugu

lg yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka