Nyaruguru: Ufite ubumuga yahawe igare rishya abikesha uwamufotoye

Callixte Bimenyimana w’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aherutse gushumbushwa igare n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko hari uwamufotoye ari gusana ipine ry’irishaje akabitangaza kuri twitter.

Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje
Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje

Ubwo yashyikirizwaga irryo gare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru tariki 24/8/2021, yashimye abatekereje kumushumbusha, kuko kugendera ku rishaje byari bisigaye bituma atabasha kugera mu gasantere ka Kamirabagenzi akunze kudoderamo inkweto, nyamara ari byo bimufasha kubona amafaranga atunga urugo rwe.

Akimara kwakira igare yagize ati “Ubu guhera ejo n’ejobundi ndabasha kujya kwirwanaho, kugira ngo ubuzima bukomeze neza”.

Ubundi ngo ataramugara yagabaga i Kigali, akora umurimo w’ubunyonzi, hanyuma muri 2002 agongwa n’imodoka ahetse umugenzi, bimuviramo kumugara igice cyo hasi cy’umubiri.

Ati “Imana yambaye hafi sinapfa, nza kubaka, nzana umugore, ubu dufitanye abana bane. Kuba amaboko ari mazima ndayakoresha nkayabyaza umusaruro, kuko nanze gusaba. Ubwo mbashije kubona inyunganirangingo, birushijeho kuba byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, avuga ko muri rusange mu Karere ka Nyaruguru abafite ubumuga bakeneye amagare y’inyunganirangingo kuri ubu bari 77, hakaba havuyemo umwe. Ngo bari gushaka uko n’abasigaye bayahabwa.

Na ho mu Rwanda hose, abakenera amagare y’inyunganirangingo muri rusange ni ibihumbi 17 nk’uko bivugwa na Marcel Nkurayija, ushinzwe ubuzima mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga.

Agira ati “Abo nkubwiye ni abapimwe bikagaragara ko bayakeneye ubwo twashyiraga abafite ubumuga mu byiciro, ariko umubare w’abakenera inyunganigangingo y’igare ugenda uhindagurika buri munsi bitewe n’uko hari abagira impanuka bagenda biyongera ku bari basanzwe, na bo bagenda bashumbushwa andi bitewe n’uko ayo bari bafite yashaje biturutse ku ko bayifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Anavuga ko kugeza ubu amagare atangirwa ubuntu, ku buryo abayakeneye badakwiye kuyabura. Icyakora, bayahabwa nyuma yo gupimwa n’abaganga babihuguriwe bagiye bari ku bitaro by’uturere, ari na bo bagena ingano y’amagare baba bakeneye kuko abantu bose badakenera angana.

Ati “Nk’uko iyo umuntu agiye ku isoko agiye kugura inkweto areba izikwiranye n’ikirenge cye, n’abafite ubumuga babanza gupimwa ngo harebwe ingano y’ayo bakeneye.”

Haherewe ku bipimo byoherejwe, amagare yatunganyijwe yoherezwa kuri farumasi y’akarere hanyuma akazahakurwa ashyirwa abo yasabiwe.

Yafotowe asana ipine ry'igare rye rishaje bituma ahabwa irishya
Yafotowe asana ipine ry’igare rye rishaje bituma ahabwa irishya

Nkurayija anavuga ko bidakwiye ko ababonetse bose batanga amagare ku bafite ubumuga, bitanyujijwe muri iyi nzira yo kubanza kubapima, kuko hari igihe umuntu yahabwa igare ryamwongerera ibibazo.

Aha atanga urugero rw’umwana udafite amaguru wahabwa igare rikwiriye umuntu mukuru, rishobora kumutera n’umugongo kuko ryatuma uruti rw’umugongo rwe ruhetama.

Asaba kandi abahabwa amagare y’inyunganirangingo kuyifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo banabashe kwibeshaho, kuko ngo hari abo byagaragaye ko bayahabwa hanyuma bakayasiga mu rugo bakajya gusaba, bashaka gutera imbabazi abo basaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka