Nyaruguru: Nubwo bari basanzwe mu ba nyuma, ntibatunguwe no kuba aba mbere mu mihigo

Charles Munyaneza utuye mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko akarere atuyemo kari gasanzwe kaza mu myanya y’inyuma mu mihigo, ariko ko kuba barabaye aba mbere noneho bitamutunguye.

Abayobozi bo muri Nyaruguru bereka abaturage igikombe bahawe cyo kuba aba mbere mu kwesa imihigo
Abayobozi bo muri Nyaruguru bereka abaturage igikombe bahawe cyo kuba aba mbere mu kwesa imihigo

Ibi abihera ngo ku mbaraga bashyize mu kwesa imihigo nk’abaturage, agira ati “Mu by’ukuri twari dusanzwe tuba aba nyuma, ariko dukurikije imbaraga twashyizemo, imbaraga abayobozi bashyizemo, ntabwo byadutunguye cyane kuko ibikorwa byacu ni byo byivugira. Byaragaragaraga rwose”!

Nk’umuyobozi w’Inama Njyanama yo mu Murenge wa Ruheru kandi, avuga ko mu bikorwa avuga bagezeho nk’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, harimo kuba barubakiye abatari bafite aho kuba, ahanini binyujijwe mu miganda.

Kuri we ngo igisigaye bazanashyiramo imbaraga ubutaha, ni ugukora ku buryo abantu bose basigara batuye mu nzu zubakishije amabati, zifite isuku, kuko ngo iz’amategura usanga zidasukuye uko bikwiye, bituma azigereranya na nyakatsi.

Abatuye muri Nyaruguru n'abahakorera na bo bishimiye igikombe
Abatuye muri Nyaruguru n’abahakorera na bo bishimiye igikombe

Ati “Uyu munsi turashaka ko buri wese atura mu ibati. Twagize amahirwe dufite umuriro mu mpande zinyuranye. Igisigaye ni ukuba ahantu heza, hasukuye”.

Kuba kuba aba mbere bitaratunguye abatuye mu Karere ka Nyaruguru bishimangirwa na Assoumpta Byukusenge, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata wanabaye uwa mbere mu kwesa imihigo muri Nyaruguru.

Agira ati “Murabizi ibikorwa igihugu cyacu gikora, umuturage ni we washyizwe ku isonga. Dukunda abaturage, bakatwibonamo, bigatuma dufatanya mu kwesa imihigo tunabifashijwemo n’abafatanyabikorwa”.

Aline Yvette Nirere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda wabaye uwa kabiri mu kwesa imihigo muri Nyaruguru, amwunganira avuga ko ibyo bashyize imbere byabahesheje amanota meza, ari ukwita ku baturage no kubazamurira imibereho myiza.

Agira ati “Icya mbere twakoze ni ugukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage cyane cyane hitabwa ku kubakira abatishoboye, ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage by’ubutabera bituma bishima bakananyurwa. Icya kabiri ni ukubazamurira imibereho bashishikarizwa kwitabira mituweli ndetse no kubazamurira ubukungu cyane cyane hashingiwe ku buhinzi”.

Naho ku bijyanye n’icyakosowe cyatumaga Nyaruguru iza mu myanya ya nyuma, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko aho byapfiraga cyane ari ukudahuza kw’abayobozi, kandi ko byakemutse.

Abatarahuzaga ni uyu Meya Habitegeko hamwe n’uwari gitifu w’akarere ndetse na visi meya ushinzwe ubukungu. Aba bombi hashize igihe basezerewe.

Yungamo ati “N’iyo myanya ya nyuma twagiraga na yo navuga ko yadufashije. Yadufashije kwisubiramo, turicara turisuzuma tubona aho bipfira, ahongaho tuhakubita umwotso turavuga ngo ayo makosa atuma tutagera ku ntego tuyagabanye cyangwa se tunayakureho burundu”.

Umunyamabanga nshingwabokorwa w'umurenge wa Mata, Assoumpta Byukusenge, yashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe cy'uko umurenge ayobora witwaye neza kurusha iyindi mu kwesa imihigo
Umunyamabanga nshingwabokorwa w’umurenge wa Mata, Assoumpta Byukusenge, yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe cy’uko umurenge ayobora witwaye neza kurusha iyindi mu kwesa imihigo

Kuva uturere twatangira gukorera ku mihigo, ni ubwa mbere Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga y’utundi twose two mu Rwanda. Meya Habitegeko hamwe n’abo bafatanyije babigezeho habura amezi makeya ngo manda ye ya kabiri irangire. Ni ukuvuga ko umwaka utaha atazongera kwiyamamariza kuyobora Nyaruguru.

Ku kibazo cy’icyo abona uzamusimbura yazibandaho, agira ati “Turacyafite urugendo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kuzamura imyumvire yabo. Turacyafite urugendo mu kubagezaho ibikorwa remezo, turacyafite urugendo runini cyane mu gutanga serivise nziza abaturage bose bishimiye ibanyura”.

Asoza agira ati “Aho hose namusaba kuzahashyira imbaraga, kandi nkamusaba ko iyi ntambwe duteye itazasubira inyuma”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka