Nyaruguru na Muhanga hatowe nyobozi za FPR

Abayobozi bashya batorewe kuyobora inzego z’Umuryango RPF Inkotanyi mu turere twa Nyaruguru na Muhanga baravuga ko bagiye guhuza imbaraga bakazamura iterambere ry’abaturage bahereye ku Mudugudu.

i Muhanga amajwi yakusanywaga mu banyamuryango akajya kubarurwa
i Muhanga amajwi yakusanywaga mu banyamuryango akajya kubarurwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru arasaba abayobora FPR mu nzego zose zo muri aka karere, gushyira imbaraga mu byo bakora kurusha izo bashyira mu byo bavuga.

Yabivuze tariki 9 Kamena 2019, amaze gutorerwa kongera kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ine, muri aka Karere n’ubundi abereye umuyobozi.

Ibi abihera ku kuba mu mbogamizi bagize muri manda y’imyaka ine ishize, harimo iy’uko hari abatowe batujuje neza inshingano zabo nk’uko bari babyiyemeje, bigatuma abaturage batagezwa ku iterambere mu buryo bwihuse.

Yasabye aba bayobozi rero kugendera ku mihingo nk’uko bari babyiyemeje mu nteko rusange yaherukaga, ariko bakanaba ba Bandebereho.

Ati “Ibyo tuvuga n’ibyo dukora akenshi biba bihabanye. Nyamara iyo uvuga ibyo udakora uba urutwa n’ukora ibyo atavuga, kuko hari benshi ugusha.”

Yasabye abo bafatanyije kuyobora umuryango rero kubanza kujya ku murongo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, hanyuma bakabona kubisaba n’abandi.

Chair Person Uwamaliya (hagati) n'abamwungirije muri Komite Nyobozi y'Umuryango ku rwego rw'Akarere ka Muhanga
Chair Person Uwamaliya (hagati) n’abamwungirije muri Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Akarere ka Muhanga

Ati “intore itoza icyo iri, ntitoza icyo ivuga. Ntabwo wafasha abandi nawe utifashije, ntiwayobora abandi, nawe utazi icyerekezo.”

Abagize inteko rusange bishyiriyeho komite zibahagarariye ku rwego rw’akarere bavuga ko biteguye gushyira imbaraga mu gukora ibyo biyemeje, ariko na none bifuza ko abayobozi babahagarariye barushaho kubegera.

Uhagarariye FPR mu Kagari ka Nkanda mu Murenge wa Busanze ati “abayobozi bo ku rwego rw’akarere tumaze kwitorera bazajye batwegera, bumve ibitekerezo byacu kugira ngo babigeze aho bigomba kugera.”

Mu batuye i Nyaruguru kandi, bari abagaragaje ibyo bifuza ko abayobozi batowe babakorera.

Umuhinzi w’icyayi ati “Bazashake ukuntu ingemwe z’icyayi zaboneka, abahinzi ntibazongere kuzibura.”

Umubyeyi ufite abana b’abakobwa ati “bariya bakobwa babyara bakiri batoya njye mbona ari cyo cyashyirwamo ingufu cyane pe! Kuko birarenze!”

Umuturage wo ku Ruheru na we ati “bazarusheho kwita ku bibazo by’abaturage kuko hari igihe ubona uko bikemurwa bidashimishije.”

Ibi babivugira ko umuryango FPR Inkotanyi ari wo uri ku buyobozi bw’igihugu, ukaba ari wo moteri y’iterambere ry’abaturage.

Muhanga: Abatowe muri RPF biyemeje gukorera hamwe mu iterambere

Mu mihigo y’urubyiruko umwaka ushize Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa nyuma, kandi inzego zubatse neza ariko ngo hakaba harabayeho kudahuza ibikorwa, ibyo ngo bikaba bigeye guhita bikosorwa.

Ubwo batoraga inzego z’Umuryango RPF kuva ku rwego rw’Akarere, Dushime Paul watorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi yagaragaje ko habayeho inzitizi zo guhuza imbaraga bigatuma batesa imihigo neza.

Yavuze ko wasangaga inzego z’urubyiruko ziranzwe no gukora buri rwego ku giti cyarwo bityo imbaraga zisa nk’izitatana ariko ngo bagiye guhindura imikorere.

Agira ati, “Twagize inzitizi imwe yo kudahuza imbaraga, aho inzego eshatu z’urubyiruko, urushingiye ku rugaga rwa RPF Inkotanyi, Inama y’igihugu y’urubyiruko, n’urubyiruko rw’abakoranabushake zitabashije gukorera hamwe”

Muhanga - Inzego zatowe ziyeretse Inteko itora ziyemeza gukorera hamwe
Muhanga - Inzego zatowe ziyeretse Inteko itora ziyemeza gukorera hamwe

“Ibyo twabihigiye imbere y’Umuyobozi w’Umuryango ku rwego rw’Akarere ko tugiye kubikuraho tugakorera hamwe nk’inzego bikazatuma tuza nibura mu myanaya 10 ya mbere”.
Umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko bagiye kurushaho gukurikirana imibereho myiza y’abaturage guhera ku Mudugudu by’umwihariko ku batishoboye kugira ngo na bo babashe gukora biteze imbere.

Ibyo ngo bizashoboka igihe inzego z’Umuryango RPF zizaba zikora neza ku rwego rw’Umudugudu kandi zikorera hamwe.

Agira ati, “Tuzibanda cyane ku mibereho myiza y’abaturage tureba niba ibyo Leta igenera abatishoboye barushaho kubibyaza umusaruro n’imbogamizi bahura na zo duharanire kuzikemura”.

Uwamaliya avuga ko hagiye guhuzwa inzego eshatu nini urubyiruko ruhuriramo, ibyo bikazakorwa ahanini ku mushinga w’iterambere ugiye gutangizwa mu Karere wo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo aho urubyiruko ruzahakura imirimo yo kuruteza imbere.

Agira ati, “Hari urubyiruko rwacu rwa RPF, inama y’igihugu y’urubyiruko n’urwego rw’abakoranabushake, turashaka ko bakorera hamwe, bagira amakuru amwe ku bijyanye cyane cyane no kwhangira imirimo, kugira ngo babashe gukora biteze imbere”.

Inzego zatowe zirimo abagize Komite Nyobozi y’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, inzego z’abagore n’urubyiruko ndetse n’abakomiseri ba za Komisiyo z’imibere homyiza ubutabera, ubukungu n’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka