Nyaruguru: Minisitiri w’Intebe yabasabye kubyaza umusaruro impano bahawe n’Umukuru w’Igihugu

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye abatuye mu Karere ka Nyaruguru gufata neza impano Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabageneye.

Izo mpano ni ibitaro bya Munini, amashuri ndetse n’Umudugudu w’Icyitegererezo watujwemo imiryango 48 itishoboye, byose biri ku Munini na byo, ndetse n’umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Munini- Ngoma utuma kugera kuri ibi bikorwa byose byoroha.

Amaze gutaha ibi bikorwa byose kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, yagize ati "Iyi mpano y’Umukuru w’Igihugu y’ibikorwa remezo twakinguye uyu munsi, tuyifate neza, twumve ko ari ibyacu, tubigire ibyacu, ariko tunabibyaze umusaruro utuganisha ku iterambere."

Yanabasabye ko hatazagira uzarwara ngo ahere mu rugo kandi barahawe ibitaro n’amavuriro (postes de santé), abwira abakeneye gutwara ibicuruzwa ko umuhanda uhari, anibutsa ko abana bakwiye kujya ku ishuri kuko amashuri bayahawe.

Yunzemo ati "Mu by’ukuri ni impano iza yunganira wa musingi w’iterambere tumaze kugeraho mu myaka 28, ariko urugamba rw’iterambere nk’uko mubizi ntirurangira, ahubwo rurakomeje."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, mu izina ry’abatuye muri aka Karere ayobora, yavuze ko uretse biriya bikorwa remezo byatashywe uyu munsi, mu Karere ka Nyaruguru bashima ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’ibindi byinshi bagejejweho.

Muri byo harimo kuba haroherejwe abashoramari bafashije mu kongera ubuso buhingwaho icyayi, bukava kuri hegitari 3834.46 none mu gihe cy’imyaka 10 bukaba bugeze kuri hegitari 6500. Hejuru y’ibyo byose, icyayi cya Nyaruguru ngo gihagaze neza ku isoko mpuzamahanga.

Yashimye no kuba abahinzi b’i Nyaruguru barahawe inyongeramusaruro irimo n’ishwagara, kuri nkunganire, bikaba byaratumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.

Ati "Urugero twatanga ni ibirayi, umusaruro wavuye kuri toni 14 kuri hegitari, ubu ukaba ugeze kuri toni 26 kuri hegitari."

Abatuye i Nyaruguru banishimira ko 89% bafite amazi meza kandi bakayabona badakoze urugendo rurerure. Ni mu gihe amashanyarazi yamaze kugera ku baturage 93.3% (41.6% yo ku muyoboro mugari na 51.7% akomoka ku mirasire y’izuba).

Habaye n'umuhango wo gutaha irerero ry'abana ECD ryo kuri Groupe Scolaire Munini
Habaye n’umuhango wo gutaha irerero ry’abana ECD ryo kuri Groupe Scolaire Munini

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yaboneyeho gutangaza ko guhera mu cyumweru cyo kwibohora cyatangiye tariki ya 28 Kamena 2022, mu Rwanda hose hamaze gutahwa ibikorwa 497 byo kuzamura ubukungu harimo imihanda, amateme, amashanyarazi, amazi, amashuri n’amavuriro.

Naho ku bijyanye n’imidugudu y’icyitegererezo, uwatashywe i Nyaruguru ngo uje wuzuza imidugudu y’icyitegererezo 102 yubatswe mu gihugu hose, harimo 10 yo ku rwego rw’igihugu na 92 yo ku rwego rw’uturere, yose hamwe ikaba imaze gutuzwamo imiryango 6,754.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka