Nyaruguru: Ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho ryashyikirijwe inkoni zera 110

Ishuri ryigisha abana batabona ry’i Kibeho, kuwa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 ryakiriye impano y’Inkoni zera 110, ryashyikirijwe n’umuryango w’abatabona mu Rwanda (RUB).

Abana biga ku ishuri ry'abatabona ry'i Kibeho bashyikirijwe impano y'inkoni zera
Abana biga ku ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho bashyikirijwe impano y’inkoni zera

Ni inkoni zagenewe abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza biga muri iryo shuri, zaguzwe ku nkunga y’Abanyamerika, mu mushinga Tunoze Gusoma (USAID-Tunoze Gusoma), uharanira uburezi budaheza, izi nkoni na zo zikaba ari izo gufasha abana batabona mu myigire yabo.

Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera, ni ukuvuga inkoni yifashishwa n’abatabona, ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 15 Ukwakira ku isi yose, ariko kubera ko uhurirana n’uwo kwizihiza umugore wo mu cyaro, bikaba byarimuriwe mu kwezi k’Ugushyingo.

Bakimara kumva ko bazaniwe inkoni zera, abana biga muri iryo shuri byarabashimishije cyane, kuko ngo bibagaragariza ko na bo bazirikanwaho.

Gad Niragire wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’amateka, ubumenyi bw’isi n’ubuvanganzo, yagize ati “Leta yacu idahwema kutwitaho, hamwe n’imiryango bafatanya nka RUB, USAID n’iyindi, turabashimira cyane, kuko inkoni yera ari igikoresho kidufasha cyane.”

Denyse Mushimiyimana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye na we ashima inkoni nshyashya babazaniye, kuko n’ubwo inkeya ikigo gisanganywe bose bazifashisha mu kwiga kugenda batarindiriye ababarandata, iyo batashye bibagora kwigenza.

Imashini zifashishwa mu kwigisha abana batabona zirahenda cyane
Imashini zifashishwa mu kwigisha abana batabona zirahenda cyane

Ati “Mu rugo biba bigoye kugira ngo ugende, bisaba ko utegereza uri bukuyobore. Biratugora cyane kuko mudahorana n’ukuyobora. Iyo adahari, hari ikintu gikenewe cyane uragenda, hakaba igihe ugwa nko mu muferege ugakomereka, ariko ukihangana.”

Anavuga ko mu gihe umuntu adafite inkoni yera ashobora kwifashisha ikibando gisanzwe, ariko ko kucyifashisha mu nzira bitagaragariza buri wese ko ugifite atabona, akaba yahutazwa, nyamara aramutse afite inkoni yera buri wese yahita abyumva.

Ati “Rwose batureberere abana tutabona, tujye tubasha kugenda nk’abandi.”

Gad Niragire yongeraho ko abantu muri rusange bari bakwiye kujya bafasha abatabona igihe bakeneye nko kwambuka umuhanda, kuko n’ubwo baba bakeneye ubufasha ari abantu nk’abandi, kandi na bo bashobora gukora nk’abandi.

Julienne Mukayirege ushinzwe agashami kareberera abana bafite ubumuga bwo kutumva, ubwo kutabona n’ubwo mu mutwe, mu kigo gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), avuga ko ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abatabona bihenze, ariko ko Leta igerageza gushaka ubushobozi, ikifashisha n’abaterankunga, kugira ngo boye guhezwa mu myigire yabo.

Nk’inkoni yera ngo igura ibihumbi 30, mudasobwa ishobora kwakira porogaramu bifashisha ikagura miriyoni n’ibihumbi 200, akamashini bifashisha bandika cyangwa basoma na mudasobwa kakagura hagati y’ibihumbi 900 na miriyoni n’ibihumbi 300, naho printer icapa ibyanditse mu nyandiko bifashisha ikagura miriyoni eshanu.

Ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho kuri ubu ririmo abana 190, harimo abiga mu mashuri abanza no mu yisumbuye, bose biga baba no ku ishuri.

Ubushobozi bw’iri shuri butuma hari abo ritakira, bagashyirwa ku ilisiti yo gutegereza ko hagira abarangiza.

Mukayirege avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibindi bigo bibiri nk’ikingiki cy’i Kibeho, kimwe kikaba giherereye i Musanze, ikindi i Rwamagana.

Kandi ngo abana batabashije kubibonamo imyanya, bajya kwiga mu mashuri asanzwe abegereye, bagafashirizwayo mu myigire yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I ikigo cy’abana batabona cya Kibeho, gikeneye ubufasha rwose cyane mubikoresho by’ikoranabuhanga. Nka computers, Orbit readers and talking calculators kuko birimubibafasha kugendana nimyigire ya none kdi bikaborohereza ugereranije nibyo basanzwe bakoresha.
Nukuri gikeye ubuvugizi

Nsabimana Theophile yanditse ku itariki ya: 3-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka