Nyaruguru: Ingimbi n’abangavu baravuga ko ntawe uzongera kubabeshya

Hari ingimbi n’abangavu bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko hari abajyaga bababwira ko ibishishi barwara mu maso bimarwa no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ko bamaze kumenya ko atari byo.

Bajyaga babeshywa ko ibishishi bivurwa no gukora imibonano mpuzabitsina none bamenye ukuri
Bajyaga babeshywa ko ibishishi bivurwa no gukora imibonano mpuzabitsina none bamenye ukuri

Ayo makuru bayaherewe mu ngando bamazemo iminsi 3 zari zigamije kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, no kubafasha kumenya uko bakwitwara neza nk’uko bitangazwa n’umuryango AJPRODHO Jijukirwa wabahaye izo nyigisho.

Clémentine Umuhoza w’i Bunge mu Murenge wa Rusenge, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yagize ati “Ku ishuri abana benshi bari bazi ko iyo umukobwa arwaye ibishishi akaryamana n’umuhungu ibyo bishishi bikira.”

Akomeza asobanura ukuntu bagenzi babo b’abahungu babibabwira agira ati “Hari ukuntu tuba turi mu ishuri mwalimu adahari, nk’umuhungu akavuga ngo ese ko mbona warwaye ibishishi, wazaje nkaguha umuti? Ngo uzaze turyamane, bizahita bikira, ndabikwijeje. Wamubwira ko muzabibaza mwalimu, akakubwira ngo ese ibyo mwalimu akubwira byose ni ukuri?”

Yunzemo ati “Ariko nyine hano turi kwiga iby’ubuzima bw’imyororokere batubwiye ko atari byo. Batubwiye ko ibishishi biterwa no gukura, uri mu gihe cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi, kandi ko igihe kigera bigashira, ugasubira uko wari umeze.”

Eustache Ndayisaba ushinzwe gukurikirana iby’ubuzima bw’imyororokere muri AJPRODHO-Jijukirwa avuga ko uretse iby’ibishishi hari n’ibindi abangavu n’ingimbi bagenda babeshywa bishobora gutuma bagwa mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina bakiri batoya, bikabaviramo ingaruka zirimo no kubyara imburagihe.

Ati “Hari n’ababwira abangavu ko gukora imibonano mpuzabitsina bituma amabere akura, bigatuma abababara mu nda bagiye mu mihango babikira, bigatuma bagira amabuno...ibi nabyo ni ibinyoma.

Abahungu bo bababwira ko imibonano mpuzabitsina ituma bamera ubwanwa. Hari n’ababwirwa ko nibarenga ubugimbi batarayikora bazaba ibiremba kandi si byo”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko hari ubibwirwa agahita abikora, ariko ngo byose ni ingaruka zo kutagira amakuru y’impamo.

Ati: “Twebwe abo duhura tubaha amakuru ya nyayo, tubarinda gukora imibonano mpuzabitsina itari ngombwa, itanakenewe, kuko uwemerewe kuyikora ari uwashatse, ufite urugo.”

Mu bindi uru rubyiruko rwahuguwemo harimo ibyo bajya bashukishwa bibaviramo kugwa mu bibangiriza ubuzima bakwiye kwirinda harimo ibiyobyabwenge, inzoga, terefone, amandazi, ibisuguti, n’ibindi.

Joseline Mukankuri w’imyaka 16, akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ku kibazo cyo kumenya niba nta wamugurira irindazi ngo aryemere ati “Ubu se naba nemera ko angurira irindazi nzi agamije iki? Ngomba kwibaza ikiri bukurikireho kuko aba yariguze amafaranga ye.”

Abitabiriye izi ngando ni 200, harimo abangavu 145. Ni abo mu Mirenge ya Munini, Rusenge na Muganza. baturuka mu miryango isanzwe ifashwa na Plan International, ari na yo yateye inkunga iki gikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka