Nyaruguru: Hari abishimira intambwe uburinganire n’ubwuzuzanye bimaze kugeraho
Mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, hari abavuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bwamaze kumvwa, ariko n’ubwo butaragerwaho 100% hari intambwe imaze guterwa.
Nk’uwitwa Gaspard Niyirora w’imyaka 70, avuga ko nko mu myaka irindwi ishize, ingo nyinshi zarangwagamo ihohoterwa, rikorewe ahanini abagore.
Agira ati “Barakubitwaga cyane ku buryo bajyaga iwabo bakamarayo iminsi myinshi, bakazataha bafite inzoga iwabo babatekereraga. Iyo umugabo yahozaga umugore ku nkeke, n’aho umugore avuka babaga bafite ikibazo cyo gushaka ibyo bazamutekerera ngo akunde atahe.”
Yunganirwa na Donatha Nyiramana uvuga ko icyo gihe umugore atavaga mu rugo, agakora imirimo yaho gusa, nta n’uburenganzira afite ku mutungo wo mu rugo, ariko ubu ngubu ngo basigaye bajya no gushakisha amafaranga kandi ntibibateranye n’abo bashakanye.
Ati “Turajya mu bimina, ukaba uzi ko uri butange 1000 cya buri cyumweru, ukagenda ukahakura ibihumbi 50 ukaza ukikenura, ukahakura ibihumbi 60 ukaza mu rugo ukagura imbuto, utwenda tw’abana, igitenge cyawe, ukagira n’agatungo ukagashyira mu rugo, ukabona umugabo ntacyo bimutwaye, mugakomeza mukanabana neza.”
Nyiramana akomeza avuga ko ngo hambere n’iyo mu rugo habaga hari inzoga yikubirwaga n’abagabo bahamagaraga bagenzi babo bakayisangira, umugore atemerewe gusomaho, ariko ubu byarahindutse kuko abasha no kuyigurira akagurira n’umugabo ndetse na we akamugurira.
Ati “Yaramubwiraga ngo umugore ni uwo kurya ibijumba n’ibishyimbo, si uwo kunywa agacupa nk’abandi bose. Ariko ubungubu uramubwira uti, nabonye ibihumbi 20 ngwino dukuremo bitatu tubinywemo agacupa. N’umugabo ayafite araguhamagara pe! ”
I Busanze banavuga ko n’ubwo hari abagabo usanga hamwe na hamwe batishimiye kuba n’abagore barahawe uburyo bwo gukora ku ifaranga bityo ntibabashe gukomeza kubatsikamira, hari benshi bamaze kubona ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari bwiza.
Gaspard Niyirora agira ati “Ntacyo bintwaye. Kuko niba umugore afite amafaranga, nanjye sindi buburare. Ngomba kumenya ko niba yagiye gucuruza nkasigara mu rugo menya amatungo, nkanateka. Nkifite abana mu rugo sinabikoraga, ariko ubu ngubu nsigaranye n’umukecuru twenyine. Batsikamiwe ku bwa ba sogokuru na ba sogokuruza, ariko ubu ngubu turafatanya.”
Na none ariko ngo nta byera ngo de. N’ubwo hari abagabo bakeya batarumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye, hari n’abagore bakeya batarumva ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari ukwigaranzura abagabo, bituma babafata nabi.
Niyirora ati “Hari ababanira abagabo babo nabi, bakagira imibereho mibi, bigatuma bahukana bakigendera ku buryo hari n’abahezeyo. Hari n’abagore banga kurarana n’abagabo babo. Hari abo nzi bo mu kigero cyanjye bafashwe nabi batyo kugeza bapfuye.”
Abakuze bavuga ko basanze umugabo wemera gufatanya n’umugore we urugo rwabo ruzamuka, bityo bakanagira inama abagore n’abagabo batarumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye.
Espérance Mukamabano w’imyaka 66 ati, “Abantu bose bakwiye kumenya ko uburinganire turimo atari ubwo gutesha umugabo agaciro, cyangwa na none ngo umugore niba umaze kumuzana umukandamize ngo ntafite ijambo, ngo wamukuye iwabo ntacyo azanye, bityo umukure ku nsina, ku ishyamba, ku nka, ngo byose ubyikubire, hanyuma aze kugusabiriza mu byanyu.”
Ohereza igitekerezo
|