Nyaruguru: Bishimira kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyurana, bakabangamirwa n’amafaranga bakatwa

Mu gihe Abaturarwanda bashishikarizwa kwitabira uburyo bwo kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga, abarema isoko ry’Iviro riherereye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, na bo bavuga ko ubu buryo ari bwiza, ikibazo kikaba amafaranga bakatwa.

Baragenda bamenyera kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga rya telefone
Baragenda bamenyera kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga rya telefone

Babigaragaje tariki 29 Nyakanga 2022, ubwo abayobozi bo ku nzego zinyuranye babashishikarizaga kwitabira kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga.

Mu buryo bagaragarijwe bashobora kwifashishamo ikoranabuhanga, harimo ubwo kohererezanya amafaranga bakoresheje telefone binyujijwe muri serivisi zitangwa n’amasosiyete y’itumanaho yanahujwe n’amabanki.

Kuri ubu hari n’ubundi buryo bushyashya burimo gutangizwa bufite utumashini twifashishwa n’abacuruzi, umuntu akabishyura ashyize ikiganza kuri utwo tumashini bita PalmCash.

Kwiyandikisha muri ubu buryo, bituma umuntu abasha kwishyura yifashishije aho ashobora kuba afite amafaranga hose hari mu ikoranabuhanga.

Abarema isoko ry’Iviro biganjemo abakiri batoya, bavuga ko kwishyura bifashishije ikoranabuhanga ntako bisa, kuko binatuma nta kwanduzanya indwara bibaho.

Umukobwa umwe uhadodera agira ati “Amafaranga akurura umwanda kuko aba yanyuze mu maboko y’abantu benshi. Kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura ni isuku ihambaye, kandi amafaranga ntibanayanyiba. N’ubwo nata simukadi, ndaswapisha nkayasubirana.”

Imbogamizi babibonamo iri ku basaza n’abakecuru n’ubusanzwe batazi kwifashisha telefone neza, ndetse no ku gukatwa amafaranga.

Alphonse Habimana ati “Iyo wishyuye umuntu baragukata, na we yajya kubikuza bakamukata. Bituma iyo ugiye kwishyura bagusaba kurenzaho ayo kuzakata mu kubikuza. Biratubangamira, kuko usanga umuntu ariho ahomba.”

Abaturage bakanguriwe kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga
Abaturage bakanguriwe kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga

Célestin Ndagijimana, umuyobozi w’agateganyo wa Banki nkuru y’u Rwanda, ishami ry’Amajyepfo rikorera i Huye, yabwiye abari baremye isoko ry’Iviro ko abantu bose bagiye bifashisha ikoranabuhanga igihe bishyurana, byafasha kuzigama amafaranga yifashishwaga mu gukora amafaranga, kuko buri mwaka hasohoka abarirwa muri miliyari enye, ubundi Leta yakwifashisha mu bindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati “Ayo mafaranga yakwifashishwa mu bindi bikorwa nko kubaka amashuri n’amavuriro, kuzana abaganga b’inzobere, byatuma abantu batajya kwivuza hanze bihenda igihugu cyacu.”
Ariane Mugisha, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yongeyeho ko mu cyerekezo 2024 serivisi za Leta zose zizaba zifashisha ikoranabuhanga, aboneraho gusaba abari baremye isoko kwifashisha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, bikazabafasha kumenyera ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, we yabasabye gutinyuka ikoranabuhanga, bakajya baryifashisha babyikoreye, kuko ukumenyeye umubare w’ibanga ashobora kukwiba.

Ati “Kwifashisha ikoranabuhanga ntibisaba kuba ufite telefone ihambaye, iyo ari yo yose birakunda.”

Naho abinubira ikiguzi cyo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, Mugisha yababwiye ko byigwaho, kandi ko ikiguzi kizagenda kigabanuka.

Ati “MINALOC nka Minisiteri ishinzwe abaturage, ku bufatanye n’izindi Minisiteri barimo gukorana n’ibigo binyuranye, kugira ngo aho byagaragaye ko ikiguzi ari amafaranga menshi, bihindurwe, umuturage yoroherwe. Ikiguzi kiriho kizagenda gihinduka uko iminsi iza.”

Mu isoko rya Viro abitabiriye ubukangurambaga bwa kashiresi bari benshi
Mu isoko rya Viro abitabiriye ubukangurambaga bwa kashiresi bari benshi

Célestin Ndagijimana avuga ko Abanyarwanda bari mu nzira nziza igana kwifashisha ikoranabuhanga, kuko hagati y’umwaka wa 2020 n’uwa 2021 gusa, abaguze telefone biyongereyeho 25%, bavuye kuri 4,915,320 bagera kuri 6,179,624. Amakarita bifashisha (simukadi) yo yavuye ku 111,422 agera kuri 1,442,250.

Igisigaye ngo ni uko uwo mubare ukomeza kuzamuka, ariko hakabaho no gushyira imbaraga mu kwifashisha izo telefone na simukadi mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka