Nyaruguru: Bishimira ko basazuriwe amashyamba bakanahabwamo akazi

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bagiye basazurirwa amashyamba yatewe mu myaka ya 1970, barishimira inkunga batewe, by’akarusho bakanabihabwa akazi muri ibyo bikorwa kabahesheje amafaranga yo kwikenuza.

Amashyamba ya kera cyane arimo gusazurwa
Amashyamba ya kera cyane arimo gusazurwa

Adija Nyiracumi wo mu Kagari ka Fugi mu Murenge wa Ngoma, ni umwe mu bagize amahirwe yo gutererwa ishyamba ry’inturusu bundi bushya, mu gikorwa cy’Akarere ka Nyaruguru cyo kuvugurura amashyamba ya Leta, n’ay’abaturage byegeranye.

Agira ati “Ishyamba bansazuriye ryari rimaze igihe kirekire kuko ryatewe muri za 73. Ryari rishaje ku buryo ritari ricyera neza. Nagombye kuba nararisazuye ku giti cyanjye, ariko byansabaga amafaranga menshi kandi n’abana baba bakeneye amafaranga y’ishuri”.

Kuba yaranahawe akazi mu gusazura amashyamba (Kurandura ibishyitsi bishaje no gutera ibiti bishyashya ndetse no gucukura imiringoti mu mashyamba yasazuwe), na byo byaramushimishije kuko ngo byatumye abasha kuriha umwenda yari yafashe ashaka gusana inzu.

Ati “Ubu tuvugana twakoze imibyizi 70, kandi batwishyura amafaranga 1500 ku mubyizi. Amafaranga maze gukuramo yangiriye akamaro cyane ku buryo ntavuga”.

Nelson Muhayima, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gusazura amashyamba kimwe n’indi mirimo ikoreshwa amaboko nko gukora amaterasi no gutunganya ibishanga bakunze kubihamo abaturage akazi, bibanze ku bo mu byiciro bibanza bibiri by’abakene.

Ubwo buryo ngo babwifashisha mu rwego rwo kugira ngo amafaranga agere ku baturage bakennye, ariko na none ngo butuma imirimo ikorwa neza, n’ibyakozwe bikabungwabungwa n’ababa bagize uruhare mu kubikora, ari bo abaturage.

Ati “Ugereranyije 85% by’ingengo y’imari iba yateganyijwe ajya mu baturage, asigaye akaba ayo gushaka ibikoresho byifashihwa, urugero nk’ingemwe mu gusazura amashyamba”.

Igikorwa cyo gusazura amashyamba mu Karere ka Nyaruguru cyatangiwe mu mwaka wa 2015 hasazurwa amashyamba kuri hegitari 815. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 hazasazurwa ateye kuri hegitari 212 kandi kuri ubu hamaze gusazurwa ateye kuri hegitari 199.

Muri rusange kandi amashyamba asigaye gusarurwa ari kuri hegitari zibarirwa mu bihumbi bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka