Nyaruguru: Barishimira kugezwaho amashanyarazi, bakifuza no gutunganyirizwa umuhanda

Abatuye mu Kagari ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru barashima kuba baragejejweho amashanyarazi, bakavuga ko batunganyirijwe n’umuhanda batera imbere.

Abo mu Ruramba bavuga ko ikiraro cyo mu kirere bafite kidahagije kugira ngo babashe kugira ubuhahirane na Kivu
Abo mu Ruramba bavuga ko ikiraro cyo mu kirere bafite kidahagije kugira ngo babashe kugira ubuhahirane na Kivu

Akagari ka Rugogwe kagejejwemo amashanyarazi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari. Abagatuyemo barabyishimiye, kuko ngo bari bategereje igihe kirekire.

Uwitwa Thérésie Nyiramana agira ati “Hano hagiye haza abayobozi kenshi, tukababwira ko dukeneye umuriro, bakatubwira ngo harabura umwaka harabura ukwezi, tugakomeza kwihangana ntiducike intege kubera ko tuzi ko ibibazo byose bitakemukira rimwe.”

Akomeza agira ati “Hanyuma ku bw’amahirwe tubona bashinze amapoto, dutangira kwizera, bashyiraho imigozi tuti yenda ni mu mwaka utaha, tugiye kubona tubona umuriro w’amashanyarazi utugezeho.”

Ikibateye kwishima ni uko bakeneraga gushesha ibigori n’amasaka bakishyura moto amafaranga 3000, kugenda no kugaruka, none ubu bakaba ibyuma bisya babifite hafi, ku bw’amashanyarazi begerejwe.

Nyiramana ati “Ubu imashini zirakora, ndagenda nkajya mu mirimo nahinguka nkahita ninyakuranira ibiro byanjye bibiri nkavuga nti uyu munsi ndararira kawunga. Ngatanga amafaranga 200 yonyine mu gihe natangaga ibihumbi bitatu, nkagerekaho n’ayo gushesha. Twiyogoshesherezaga mu Ruramba, twaba tutagiyeyo tugahozamo ibitambaro umusatsi ukaducwiririraho, ukazategereza kuzakora urugendo kuko ntiwatega ugiye kwiyogoshesha.”

Kuri ubu aba baturage barifuza ko n’umuhanda ugera iwabo uturutse i Kibeho ugakomeza i Nyamagabe watunganywa kuko ngo kuba warangiritse bituma kugera i Kibeho bibahenda, cyane ko kugeza ubu ari moto zonyine bashobora gutega.

Marcelline Nyinawumuntu ati “Turifuza ko umuhanda wakorwa neza, ugashyirwamo n’imodoka, bityo kujya kurangura bikatworohera, natwe tugacuruza, tugatera imbere.”

Jean Marie Vianney Nizeyimana na we ati “N’ubwo utashyirwamo kaburimbo, ariko ukaba umeze neza utsindagiye, byadufasha.”

Bifuza kandi ko umuhanda ubahuza n’Umurenge wa Kivu wasiburwa kuko uwahahoze kera wasibamye biturutse ku kuba utagikoreshwa, na byo biturutse ku kiraro cyo ku mugezi w’Akanyaru utandukanya iyo Mirenge yombi cyacitse.

Jean Bosco Ayirwanda ati “Nta muhanda uduhuza na Kivu dufite. Bashyizeho akararo ko mu kirere, ariko mu gihe cy’imvura hari ahantu Akanyaru kadutwarira abantu. Umuntu aramanuka, yagera hejuru y’Akanyaru kubera ko nta n’umuhanda, yadandabirana akagwamo bikaba byamuviramo n’urupfu.”

Akomeza agira ati “Hamaze kugwamo abantu nzi bagera mu munani, bakabakuramo bapfuye. Uwadukorera byibura n’akayira kanyuramo na moto cyangwa igare tukabasha kunyura ku kiraro cyo mu kirere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko kugeza ubu hari imihanda ibiri bifuza kubonera ubushobozi bwo gutunganya ari yo Kibeho-Mata-Ruramba-Nyamagabe w’ibilometero 33, ariko ko uruhande rwo muri Nyaruguru rureshya n’ibirometero 21, n’uwa Kibeho-Rusuzumiro ugakomeza ku Ruganda rw’icyayi rwa Muganza-Kivu unyuze ku ruganda rw’icyayi rwa Kibeho, ureshya n’ibilometero 22,8.

Ati “Ni yo mihanda kugeza ubu iduhangayikishije nk’Akarere ka Nyaruguru. Turimo turaganira n’izindi nzego kugira ngo badufashe, ariko mu bushobozi bwacu n’ubundi tuzakomeza kuyibungabunga mu buryo busanzwe.”

Naho ku bijyanye n’umuhanda uhuza Imirenge ya Ruramba na Kivu, Maya Murwanashyaka avuga ko kuba harashyizweho ikiraro cyo mu kirere ari uko ikiraro cyo ku ruzi ubwacyo kidashoboka, kuko ubusanzwe icyo mu kirere ari cyo gihenda.

Icyakora ngo bazareba niba umuhanda wasiburwa hanyuma moto zikabasha kunyura kuri icyo kiraro cyo mu kirere, kuko ubundi biba bikoze ku buryo zishobora kunyuraho.

Imigenderanire yifashisha imodoka yo ngo yakwifashisha undi muhanda uhuza iyi Mirenge yombi watunganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka