Nyaruguru: Barishimira irerero bubakiwe rifite ubushobozi bwo kwakira abana 150

Abatuye i Nyamirama mu Murenge wa Ngera, bubakiwe irerero ry’abana, maze bitegereje uko ryubatse baryita Konvesheni (Convention).

Iryo rerero ryahawe izina ECD Itetero baryubakiwe na UN-Women (United Nations-Women), ku bufatanye n’umuryango AVSI-Rwanda (Association des Volontaires pour le Service International au Rwanda).

Irerero Itetero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 150
Irerero Itetero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 150

Inyubako enye zirigize zifite ishusho iburungushuye, ku buryo ziteye nk’inkangara. Icyakora ngo ibisenge ni byo byatumye bahita kuri konvesheni kuko babonaga byenda kumera nka Convention y’i Kigali, nk’uko bivugwa n’abarituriye, banishimira kuba bararyegerejwe.

Umubyeyi witwa Fidèle Mpitabakana, ubwo ryatahwaga mu Kwakira 2022 yagize ati "N’ubundi dusanganywe amarerero mu ngo kuko muri buri Mudugudu hari atatu, ariko nkanjye umwana wanjye sinirirwaga mujyanayo. Ntabwo nabaga nizeye umutekano wo mu rugo, ariko hano ntacyo hatwaye kuko ari muri rusange."

Kimwe no ku marerero yo mu midugudu, no mu Itetero abana bazajya bitabwaho n’ababyeyi babo bazajya basimburana. Hazajya haza ababihuguriwe hamwe n’abatarahuguwe kugira ngo baberekere.

Bamwe mu babyeyi bazajya baharerera bahuguwe ku kwita ku bana, kugira ngo bajye babasha kubitaho neza
Bamwe mu babyeyi bazajya baharerera bahuguwe ku kwita ku bana, kugira ngo bajye babasha kubitaho neza

Ababyeyi kandi buri kwezi bazajya batanga mironko y’amasaka cyangwa ibigori cyangwa soya yo kugira ngo abana babo babashe kunywa igikoma saa yine.

Bazajya batanga n’amafaranga 200 buri kwezi yo guhemba abazamu, na 50 ya buri cyumweru yo kugura isukari yo kubashyirira mu gikoma.

ECD Itetero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 150, ariko abatangiranye na ryo ni 90. N’abandi bazabakira buke bukeya, bidakuyeho ko n’amarerero yo mu midugudu asanzwe akomeza gukora, nk’uko bivugwa na Pierre Uwimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera.

Ababyeyi b’abagore barerera muri ECD Itetero kandi, uretse guhurira mu kurera abana, bazajya bahurira no mu rubohero nk’uko bivugwa na Laurette Birara uyobora AVSI Rwanda.

Abaturiye ECD Itetero bahita kuri Konvesheni
Abaturiye ECD Itetero bahita kuri Konvesheni

Agira ati "Ababyeyi guhana ibihe no guhurira mu irerero bituma bamenyana bakanizerana. Ab’abagore bo bazajya bahurira no mu rubohero baganire, bungurane inama, banahuzwe no kuzigama no kugurizanya bizabafasha gukora udushinga tubateza imbere."

Kubaka iri rerero no kurishyiramo ibikoresho byatwaye amafaranga miliyoni 60, kandi ngo ryatekerejweho mu rwego rwo gufasha abagore kubona umwanya wo gukora n’imirimo ibinjiriza amafaranga nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa UN Women, Jennet Kem.

Uretse i Nyaruguru, UN-Women yujuje n’andi marerero atatu harimo abiri bubatse mu Karere ka Ngoma n’irindi rimwe bubatse i Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka