Nyaruguru: Barashishikarizwa kubyaza umusaruro imipaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda kuko ifunguye

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo burasaba abatuye mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko abakora ku mipaka yombi uko ari ibiri, bahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi, kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kuko ku mpande zombi imipaka ifunguye.

Barashishikarizwa kubyaza umusaruro imipaka hagati y'u Burundi n'u Rwanda kuko ifunguye
Barashishikarizwa kubyaza umusaruro imipaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda kuko ifunguye

N’ubwo ako karere karimo imipaka ibiri ariko ngo usanga ubucuruzi buhakorerwa budafitiye akamaro kanini abaturage bahatuye, ku buryo bakwiye gushaka uko bakomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bafite kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice kayitesi, avuga ko kuba uyu munsi imipaka ku mpande zombi ifunguye ari amahirwe akomeye ku batuye mu Karere ka Nyaruguru, ariko batarimo kubyaza umusaruro.

Ati “Dufite umupaka w’Akanyaru n’uwa Remera, ikora ku gihugu cy’u Burundi, uyu munsi ari ku ruhande rwacu nk’u Rwanda imipaka irafunguye, ari no ku ruhande rw’u Burundi irafunguye, nta kibazo cy’imibanire dufitanye nabo, nibyiza ko ayo mahirwe abaturage bacu bayabyaza umusaruro”.

Akomeza agira ati “Iyo ugiye ku Kanyaru dufite isoko mpuzamipaka, ariko ntabwo ubona ko ubucuruzi buhakorerwa, bufitiye akamaro kanini abaturage batuye i Nyaruguru. Ni byo rero tubasaba ngo bakomeze badufashe, mu gutekereza udushya twafasha mu kureba icyakorwa hariya kikihuta, kigafasha abaturanyi bacu, ariko natwe tukagira ibyo dukurayo, ku buryo ubona ko ubuhahirane bwiyongera nk’uko abaturage bafite amahirwe y’isoko ry’ibihugu byombi bagakwiriye kubibona”.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko kuba imipaka yarongeye gufungurwa nyuma y’igihe ifunze, bizera ko bizongera kumera neza.

Ati “Ni byo imipaka irafunguye, buriya hari amasoko y’ibanze twizera ko azongera akarema agakomera, yaba ari ay’amatungo nk’irya Nteko, ay’imyaka n’ibindi bicuruzwa, nk’irya Viro. Gatunda ndetse n’uburyo bw’uruhererekane rw’ibicuruzwa atari ibije mu isoko, byose turabyizeye. Ibyo rero kubikora mbere na mbere ni abikorera, ni cyo dusaba ko ayo mahirwe bayareba bakayabyaza umusaruro kugira ngo bashobore kwiteza imbere”.

Bamwe mu bavuka i Nyaruguru, ariko batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko hari byinshi bishobora gukorwa, kugira ngo barusheho kuhateza imbere.

Charles Uyisenga utuye mu Mujyi wa Kigali ati “Ni byinshi, hari ubuhinzi bw’icyayi, ubwa kawa, hari kubaka amahoteri, kubaka inzu z’amacumbi kuko burya nayo ni ngombwa, hakaba hari n’inzu zakodeshwa n’abandi bakozi bose, ntibavuge ngo nzajya nkora Nyaruguru ariko ntahe i Huye, bitewe n’uko babura amacumbi i Nyaruguru”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru avuga ko bizera neza ko imikorere yo ku mipaka yombi izarushaho kugenda neza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bizera neza ko imikorere yo ku mipaka yombi izarushaho kugenda neza

Uretse amahirwe agaragara ku mipaka y’ibihugu byombi, abatuye mu Karere ka Nyaruguru baranasabwa gukomeza kubyaza umusaruro umuhanda wa kaburimbo bahawe, uturuka mu Karere ka Huye, bongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibijya ku isoko rya Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka