Nyaruguru: Barasaba ko abafite ubumuga bongerwa mu igenamigambi ry’akarere

Abatuye i Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bishimira ko ibyo basaba gushyirirwa mu igenamigambi ry’Akarere byitabwaho, ariko bakifuza ko irya 2024-2025 ryazazirikana n’abafite ubumuga.

Abatuye i Ruhinga mu gikorwa cyo kwegeranya ibitekerezo ku igenabikorwa rya 2024-2025
Abatuye i Ruhinga mu gikorwa cyo kwegeranya ibitekerezo ku igenabikorwa rya 2024-2025

Ubwo bateranaga bagira ngo basabe ibizashyirwa mu igenamigambi babona byazabafasha mu iterambere, uwitwa Samuel Niyomwungeri yagize ati “Twasabye ivuriro, twararibonye; twasabye ikiraro, twarakibonye; twasabye kwegerezwa inyongeramusaruro, ubu dufite Tubura na Kubeni. Rwose ibitekerezo dutanga byitabwaho bigashyirwa mu bikorwa.”

Fidèle Bahigirora na we yagize ati “Ibyifujwe byagezweho, n’ibisigaye kandi na byo bizagerwaho. Kuko amaterasi barayazanye dukorera amafaranga tugira aho twivana tugenda twisunika tuzamuka. N’umuhanda warakozwe amamodoka araza none dusigaye dutegera bugufi tutavunitse.”

Bifuza ko igenamigambi rya 2024-2025 ryazita no ku bafite ubumuga kuko babona badahabwa agaciro uko bikwiye.

Niyomwungeri ati “Kwita ku bafite ubumuga byagira akamaro kuko hari abo usanga barahejejwe mu nzu, batanazi uburenganzira bwabo. Twifuza ko batekerezwaho.”

Bahigirora na we nk’ufite ubumuga, yifuza ko batekerezwaho mu buryo bw’ubushobozi bwabafasha gutera imbere kuko imirimo isaba ingufu urebye bo batayishoboye.

Ati “Nk’uwampa inguzanyo byamfasha. Inguzanyo ya VUP maze kuyisaba inshuro ebyiri ntayihabwa. Byanciye intege.”

Olive Bizumuremyi ufite umwana ufite imyaka itanu utarabasha kwicara ati “Namaze kumubyara banyohereza ku Munini ndavuza biranga, banyohereza i Gatagara, ariko kubera nta bushobozi birananira. Nyamara mbonye ubushobozi bamufasha agakira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko kugeza ubu i Nyaruguru bafite ibigo bibiri byita ku bana bafite ubumuga, harimo ikibafasha mu buryo bwo kubavura giherereye mu Murenge wa Muganza, ndetse n’icyigisha abatabona cy’i Kibeho.

Agira ati “N’abakuru bibumbiye mu makoperative hari uburyo tubafasha bitewe n’imishinga bakoze. Buriya tuzareba igikenewe mu kuzamura abafite ubumuga bo mu Murenge wa Nyabimata.”

Uyu muyobozi anavuga ko mu byo abatuye i Nyabimata bari basabye gushyirwa mu ngengo y’imari 2023-2024 babona bitarashyirwa mu bikorwa bazakomeza guharanira kubonera ingengo y’imari harimo amateme yangiritse batarabasha kubakorera n’amashanyarazi ndetse n’amazi bitaragera kuri bose.

Hari n’ikibuga cy’umupira mu Kagari ka Mishungero batekereza kuzababonera muri iyi ngengo y’imari iri gutegurwa no kongererwa ubuso buriho amaterasi kuko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari azashyirwa kuri hegitari 20 mu gihe abaturage bifuza ko yashyirwa aho bahinga hose.

Ngo bari banifuje ikigo cy’amashuri abanza ahitwa Cyumuzi ubu bikiri gutekerezwaho, ndetse n’uko abakozi bo ku rwego rw’Akagari bakongerwa, ariko ibi ngo bizava mu kuba Leta izaba yabiboneye ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka