Nyaruguru: Babiri baguye mu mpanuka y’imodoka, 10 barakomereka

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2020, imodoka itwaye umucanga yakoze impanuka ihitana abantu babiri ikomeretsa 10 mu Mudugudu wa Rwinanka, uherereye mu Kagari ka Ntwari mu Murenge wa Munini.

Iyi mpanuka yahitanye abantu babiri
Iyi mpanuka yahitanye abantu babiri

Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Raphaël Uwimana, mu gasantete ka Rwinanka iyo beni yakoreyemo impanuka, ni na ko yari izanyemo umucanga.

N’ubwo ngo hataremezwa icyateye iyo mpanuka, urebye ngo yaba yaraturutsel ku burangare bwa shoferi nk’uko bivugwa n’uyu muyobozi.

Agira ati "Urebye habaye kongera umuvuduko w’imodoka maze iraporomoka, nuko igonga inzu ebyiri, yica umwe mu bari bazirimo, abandi barakomereka."

Umuntu wa kabiri wapfuye ngo ni umukanishi wari kumwe na shoferi mu modoka, utaragenzwaga no kumukanikira ariko, ahubwo ashobora kuba yari amuhaye lifuti.

Shoferi we yarakomeretse, none hamwe n’abandi icyenda yagonze ubu bari mu bitaro bya Munini, kandi ngo batatu mu nkomere ni bo barembye cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere bwamenye iby’iyi mpanuka bwihutira kujya aho yabereye, bunihanganisha abagize ibyago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka