Nyaruguru: Amarerero yo mu ngo yongereye isuku mu bana

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko aho amarerero yo mu ngo yatangirijwe, abana basigaye bagirirwa isuku kurusha uko byari bisanzwe.

Inombe abana bahabwa ituma bakura neza
Inombe abana bahabwa ituma bakura neza

Ibi babivugira ko mu Karere kabo, imidugudu igiye igira amarerero yo mu ngo byibura atatu, atuma abana babasha gukurikiranwa neza.

Jean Pierre Misigaro w’i Mpinga mu Murenge wa Ngera agira ati “Umwana arabyuka ukamwuhagira, ukamwambika imyenda imeshe hanyuma ukamujyana mu irerero. Mbere wajyaga ku murimo umusize mu mudugudu, akirirwana n’abandi bana, ukaza gutaha usanga asa nabi.”

Uretse isuku, amarerero anatuma abana bajijuka nk’uko bivugwa na Theodosie Mutumwambazi na we utuye i Mpinga.

Agira ati “Akuzukuru kanjye kajyayo, kagasangira n’abandi bana ukabona karishimye. Mbere kanatinyaga n’abandi, ariko ubu kajya mu muhanda kagaterana umupira na bo, ukabona ni byiza.”

Abana bajya mu ngo mbonezamikurire babanje gusukurwa bakambikwa n'imyenda imeshe
Abana bajya mu ngo mbonezamikurire babanje gusukurwa bakambikwa n’imyenda imeshe

Béatrice Kagoyire w’i Murama mu Murenge wa Ngera ni umwe mu bafite ingo zakira abana. Ni n’umujyanama w’ubuzima. Avuga ko buri munsi yakira 49 iwe, kandi ko abona basigaye bakura neza agereranyije na mbere.

Ati “Hari n’umwana wagaburirwaga na nyina ntarye, ariko ubungubu ibiryo barabirwanira, bigatuma bamererwa neza.”

Mu Karere ka Nyaruguru hari amarerero 865. Uretse imidugudu ifite ayubatswe ku rwego rw’akagari, imidugudu yindi igiye igira amarerero yo mu ngo byibura atatu.

Colette Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bahisemo gushyiraho amarerero yo mu ngo menshi kubera ko babonaga mu karere kabo hari abana benshi.

Mu ngo mbonezamikurire ababyeyi banatozwa uko bategurira amafunguro abana babo ku buryo banayabategurira mu ngo, babajyana ahantu bakabibapfunyikira
Mu ngo mbonezamikurire ababyeyi banatozwa uko bategurira amafunguro abana babo ku buryo banayabategurira mu ngo, babajyana ahantu bakabibapfunyikira

Agira ati “Twasanze abana bose mu mudugudu bashyizwe mu irerero rimwe batabasha kwitabwaho uko bikwiye. Binakubitiyeho ko dufite n’igwingira riri ku rwego rwo hejuru (41,7%), kandi twari dufite n’abana barangwa n’imirire mibi bagera kuri 600, dusanga nta bundi buryo bwo kubegera neza uretse gushyiraho amarerero menshi.”

Alexis Mucumbitsi, umuyobozi mukuru ushinzwe imirire n’isuku n’isukura mu kigo mbonezamikurire y’abana bato, ashima iki gitekerezo cyo gushyiraho amarerero menshi yo mu ngo kuko atuma abana bitabwaho uko bikwiye.

Anavuga ko ibyiza ari uko mu bihe biri imbere ingo eshanu cyangwa esheshatu zegeranye zazajya zishyira hamwe zikita ku bana mu gihe ababyeyi bagiye ku kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka