Nyaruguru: Akagoroba k’abagabo kabafashije guca amakimbirane mu ngo

Mu Kagari ka Mukuge ho mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, hari abagabo babanaga n’abagore babo mu makimbirane ubu babicitseho babikesha kuba basigaye bagirana inama mu kagoroba bishyiriyeho, akagoroba banahuriramo bakizigamira bakanagurizanya.

Aba bagabo batangiye itsinda ari 20, biturutse ku nyigisho z’umuryango RWAMREC, uyu ukaba ari umuryango urwanya ihohoterwa ryo mu ngo, abagabo babigizemo uruhare.

N’ubwo kuri ubu amakimbirane mu ngo zabo yacitse, mbere ngo bahohoteranaga rimwe na rimwe biturutse ku bagore, cyangwa se na none ku bagabo ubwabo nk’uko bamwe muri bo babyivugira.

Tharcisse Karengera agira ati “Urabona muri iki gihe, abagore na bo babaye abasomyi! Hari uwazaga yamaze kwisomera ku rwagwa akakugwa nabi, nawe ukamugwa nabi.”

Alexis Rukesha na we ati “Njyewe ubwanjye najyaga ninywera agacupa, nagera imuhira umufasha atakanyoye, ati wanyoye ntiwampa. Nkaba ndazamutse nk’umugabo iwe nyine.”

Muri kariya kagoroba, biyemeje no kuzajya bizigamira, maze amafaranga bajyanaga mu kabari batangira kuyizigamira, bikubitiyeho no kuba inyigisho bahabwaga mu kagoroba baragiye bazisangiza abagore babo, bizana impinduka mu ngo.

Jean Paul Rudahunga, umuharanirampinduka wahuguwe na RWAMREC ari na we wabafashije gushinga kariya kagoroba ndetse n’itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, avuga ko bari basanzwe bajya mu ngo kuganiriza abagore n’abagabo bafitanye amakimbirane, baza gusanga icyafasha ari ugufasha abagabo guhinduka.

Ati “Akenshi abagabo twasangaga ari bo bahohotera abagore, noneho abagabo bagira ibibazo bakabyihererana, bigatuma mu ngo hahora amakimbirane. Ni yo mpamvu twavuze ngo reka tuganirize abagabo, bashake uko bishyira hamwe, noneho ibibazo byabo bajye babiganirira hamwe bari bonyine, babishakire n’ibisubizo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Pierre Uwimana, avuga ko itsinda nk’iri ry’abagabo bonyine kugeza ubu barifite mu Kagari ka Mukuge, ariko ko hari n’abagabo bo mu Kagari ka Nyamirama bari kwiga uko baryigana.

Yongeraho ko iri tsinda ry’abagabo b’i Mukuge urebye rimaze umwaka, kandi ko ryatanze umusaruro mu guca amakimbirane mu ngo zahoragamo induru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira poro kagame yadukoreye ibintu byishi yaduhaye girinka munyarwanda

Nyirimana blaise yanditse ku itariki ya: 5-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka