Nyaruguru: Agahimbazamusyi gahabwa abajyanama b’ubuzima kabongereye imbaraga

N’ubwo gahunda ya Leta ari uko malariya ivurwa n’abajyanama b’ubuzima, mu Karere ka Nyaruguru ntibyitabirwaga uko bikwiye, none agahimbazamusyi abavura malariya basigaye bagenerwa katumye bongeramo imbaraga kandi biratanga umusaruro mwiza.

Albertine Uwizeyimana ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku bitaro bya Munini, avuga ko agahimbazamusyi kagenerwa abajyanama b’ubuzima gatangwa n’urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima (RICH), kagahabwa babiri muri buri mudugudu, bashinzwe ubuzima Rusange bw’abaturage (binomes).

Agira ati “Aho gutangira aka gahimbazamusyi byatangiriye, umubare w’abivuza malariya ku bigo nderabuzima waragabanutse cyane. Urugero nko muri Werurwe 2021 batarakakira, ibigo nderabuzima byo muri Nyaruguru byavuye abantu 1627. Ariko muri Mata byavuye 427 gusa, mu gihe abajyanama b’ubuzima bavuye 2861”.

Edite Kayitesi ukorera RICH, avuga ko gukorana n’abajyanama b’ubuzima babitangiye muri Mutarama mu Ntara y’Amajyepfo yose, kandi ko agahimbazamusyi bagenerwa ari ak’ibihumbi 11 mu gihembwe, ahabwa uwakoze akazi uko bigomba.

Agira ati “Twababwiye ko bagomba kuvura byibura 10% by’abarwaye malariya, bagakangurira abagore batwite bagiye kwipimisha gutahana inzitiramibu byibura kuri 95%. Abana byibura 95% bakingiwe urukingo rw’amezi icyenda bagatahana inzitiramibu.”

Ikindi kigenderwaho mu kubagenera agahimbazamusyi ni uburyo bakangurira abaturage kugira isuku mu ngo no gukurungira amazu, bakanashishikariza abaturage gukura ibiziba n’ibihuru hafi y’ingo kuko ari byo ndiri y’imibu itera malariya, gukinga amadirishya hakiri kare no kumenyekanisha malariya y’igikatu.

Kayitesi ati “Uwujuje ibi ni we uhabwa bya bihumbi 11 byose, hanyuma uwakoze bikeya na we akishyurwa ajyanye n’ibyo yakoze.”

Ubundi uyu mushinga w’umuryango RICH ugamije kurandura malariya, urimo kugeragerezwa mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’amezi 6. Ugamije gufasha Leta y’u Rwanda kuzagera ku ntego yo muri 2024 yo kugabanya malariya ku rugero rwa 85%.

N’ubwo gahunda ya Leta ari ugukora ku buryo muri 2024 abivuriza malariya ku bajyanama b’ubuzima bazaba ari 70%, RICH yabaye yihaye 10%, bigomba kugendana n’uko byibura 95% by’abana bari munsi y’umwaka bahabwa inzitiramibu, ndetse n’ababyeyi byibura 95% bagiye kwipimisha bakazitahana kandi bakaziryamamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka