Nyaruguru: Abayobozi badashyira mu bikorwa gahunda ya “Gira inka” bihanangirijwe
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko abayobozi bose bashyira mu bikorwa nabi gahunda ya girinka bakanayangisha abaturage, bagomba gukurikiranwa bagahanwa hakurikije amabwiriza agenga iyo gahunda.
Ubuyobozi bw’akarere burabitangaza mu gihe ngo hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baka ruswa abaturage kugirango bakunde babahe inka, abandi ngo ugasanga bagurisha rwihiswa inka zatanzwe muri gahunda ya Gira inka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko francois avuga ko hari bamwe mu bayobozi batangiye gukurikiranwa kubera ayo makosa yose, ariko kandi akanavuga ko n’abandi bose babikora ngo ubuyobozi butazabihanganira, kuko ngo ari ukurogoya gahunda ya Perezida wa Repubulika igamije guteza imbere abaturage.
Agira ati:” Ntabwo dushobora kureka umukozi ngo agende atobange gahunda ya girinka , mwese muzi ibyiza byayo, ari gahunda yashyizweho na Nyakubahwa perezida wa Repubulika, ngo izamure abaturage. Ntabwo rero twareka ngo abantu bayitobange turebera.”
Kuba gahunda ya girinka irimo ruswa mu karere ka Nyaruguru kandi binemezwa n’abaturage, banavuga ko akenshi uwayihawe abanje gutanga ruswa ngo adashobora kwitura kugirango inka zigere kuri benshi nk’uko gahunda ibiteganya, ahubwo ngo ugasanga inka ziguma mu miryango imwe ifite ubushobozi bwo gutanga amafaranga.

Aba baturage kandi banavuga ko hari aho abayobozi bashyizeho ibiciro, kuburyo ngo inka ihabwa uwayatanze gusa. Umwe ati “Ino hano kugira ngo ubone inka muri Gira inka ni nko kubonekerwa n’imana. Ni amafaranga dutanga, ibihumbi 20 cyangwa 30, ubundi bakabona kuyiguha.”
Ikibazo cya girinka kandi ni kimwe mu byo umushinga PPIMA (Public Policy Information and Monitoring Advocacy), ukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki za leta, wagaragaje nk’imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zizamura abaturage, ukavuga ko akenshi abayobozi b’inzego z’ibanze babikora nkana bagamije kwibonera indonke.
Umukozi w’umushinga PPIMA, Rugirabaganwa Domicien agira inama abayobozi b’inzego z’ibanze guharanira gushyira mu bikorwa neza amabwiriza aba yashyizweho na Leta kuri gahunda iyo ari yo yose.
Ati “Mu by’ukuri nk’iyi gahunda ya girinka ifite amabwiriza ayigenga. Twebwe rero dusaba abayobozi kubahiriza ayo mabwiriza , nibwo gahunda yashyirwa mu bikorwa neza, kandi ikagera kubo yagenewe.”
Kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru abayobozi basaga 6 nibo bakurikiranwe n’ubutabera kubera gushyira mu bikorwa nabi gahunda ya girinka, ubuyobozi bukavuga ko hari n’abandi bateganya gukurikiranwa.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gahunda ya Gira inka yagaraye ko yafashije abaturage benshi sinumva impamvu rero abayobozi batayitaho