Nyaruguru: Abatuye mu Rukore barifuza gutunganyirizwa umuhanda
Abatuye mu Kagari ka Rukore mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha kwibohora, igisigaye kikaba ari umuhanda muzima.

Bagaragaje iki cyifuzo ubwo tariki 4 Nyakanga 2023, batahaga ku mugaragaro amazi meza bagejejweho, akaba ari ku muyoboro w’ibilometero 13 ubu ugeza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi bitatu.
Annonciata Mukarubuga yagize ati “Twiboneye amazi yari aduhangayitse kuko twavomaga ibiziba, ubu turavoma amazi meza. Twabonye ivuriro (poste de santé) ryari ritubabaje, ubu turivuriza hafi n’ababyeyi ntibakigera kwa muganga bibagoye. Igisigaye kitubabaje ni umuhanda.”
Umuhanda uyu mubyeyi avuga ni uturuka aho bita i Muganza, ukanyura ku biro by’Umurenge batuyemo wa Muganza, ugakomeza ukagera n’iwabo mu Kagari ka Rukore ndetse no mu Murenge wa Kivu.
Ni umuhanda ubundi uzamuka umusozi, ariko kubera ko wanyereraga cyane amakamyo aza kwikorera ibirayi ntabashe kuhagenda mu gihe cy’imvura (kariya gace kera ibirayi cyane), washyizwemo amabuye.
Ibi bituma amagare n’amamoto anyuramo biyagoye, bityo abahatuye bagahendwa cyane n’abamotari. Imodoka na zo zihagenda zitonze cyane.
Mukarubuga akomeza agira ati “Moto kuva aha kugera ku Munini ni ibihumbi bine. Nkatwe b’abakecuru iyo tuvuye nk’i Butare tukagera ku Munini mu masaa kumi n’imwe, dutangira kubunza imitima twibaza uko tubigenza kuko nanone umuntu ataza n’amaguru nijoro. Usanga abantu bajya gushaka icumbi kwa muganga. Umuhanda uratubabaje pe!”
Innocent Nzabakurana na we ati “Uwaduha umuhanda, akatuzanira n’imodoka noneho tukajya dutegera hafi, byadufasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuka ko atavuga igihe uyu muhanda uzatunganyirizwa uyu munsi, ariko ko na wo bawutekerezaho.
Ati “Iby’umuhanda bisaba ingengo y’imari ihagije. Ubu sinavuga ngo uzakorwa igihe iki n’iki, ariko na byo bizatekerezwaho kuko ahagejejwe ibikorwa remezo hazana iterambere hakanahindura imibereho y’abaturage.”

Muri uyu mwaka w’ingengo y’amari urangiye wa 2022-2023, mu Karere ka Nyaruguru hatunganyijwe imihanda iri ku bilometero hafi 70. Muriyo hari iyashyizwemo kaburimbo iciriritse ari yo Munini-Kamana-Gatunda w’ibirometero 19 na Nyagisozi-Rusenge-Ngera w’ibirometero 15.
Hatunganyijwe kandi imihanda y’ibitaka Gashinge-Giswi-Nshili KivuTea Factory-Kabere w’ibilometero 21 na Nyabimata-ADENYA-Bigugu w’ibilometero 13.
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muhanda rwose ubereye imbogamizi abaturage bahariya nabahagenda!
Mbere habaga imodoka zitwara abagenzi, zirara muri Gambiriro center ariko ubu ntibyashoboka!
Natwe tutahatuye ubu ntitwajya gusura imiryango ngo tujyaneyo imodoka ntoya yaherayo!
Kigali today muzongere mwigore mukorere ubuvugizi bariya baturage rwose!