Nyaruguru: Abatuye ku Ruheru bavuga ko iwabo habaye i Kigali

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe, abatuye ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ibyo bamaze kugezwaho, ku buryo hari n’abasigaye bavuga ko iwabo habaye i Kigali.

Dorothée Nyiranziza yashyikirijwe inzu nziza irimo ibikoresho anahabwa isuka yo guhingisha
Dorothée Nyiranziza yashyikirijwe inzu nziza irimo ibikoresho anahabwa isuka yo guhingisha

Ibi babivugira ko mu minsi yashize mu Karere ka Nyaruguru hatanzwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku bakabakaba ibihumbi 25, ku buryo abatuye mu mirenge ikora kuri Nyungwe bayahawe bose nta kureba abari mu byiciro bifashwa.

Mu dusantere tumwe na tumwe kandi hashyizwe amatara yo ku mihanda abamurikira nijoro.

Umugabo uvuga ko yitwa Peti Maya utuye ku Ruheru agira ati “Amatara yatugejejweho maze tuyakiriza rimwe, abanyamahanga bayabonye ngo hewe, nimuze dutabare u Rwanda rwatewe. Abandi na bo ngo reka da, ngo iyo hataba n’umupaka mba njabutse nkaba ari ho nigira.”

Peti Maya yaje kwizihiza umunsi wo kwibohora yitwaje n'akuma kamuha amashanyarazi y'imirasire kugira ngo yongere abirate
Peti Maya yaje kwizihiza umunsi wo kwibohora yitwaje n’akuma kamuha amashanyarazi y’imirasire kugira ngo yongere abirate

Aya mashanyarazi kimwe n’ibindi bikorwa remezo bagejejweho harimo no gutunganyirizwa imihanda, bitera abatuye ku Ruheru kuvuga ko iwabo bahagereranya n’i Kigali.

Faustin Mazimpaka abwira abayobozi bifatanyije na bo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora yagize ati “Iyo muza nimugoroba mwari kugira ngo ni Kigali yimutse iza hano ku ishyamba.”

Francine Niyiturinze yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Afite imyaka 25. Na we ati “Hano iwacu ni i Kigali rwose. Ni i Burayi nako. Nabonaga imodoka nkabona ari ibintu bidasanzwe, nkajya kuyireba. Ariko ubu zirahita nkagira ngo ni i Burayi neza.”

Ku Ruheru n’imihanda yarakozwe ku buryo n’imodoka ziyinyuramo mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru hamwe n'abahatuye batashye amazi meza yagejejwe ku ngo zirenga 800 mu Murenge wa Ruheru
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru hamwe n’abahatuye batashye amazi meza yagejejwe ku ngo zirenga 800 mu Murenge wa Ruheru

Umukecuru Doroteya Nyiranziza wahawe inzu mu mudugudu wa Yanza, urimo inzu zifatanye enye enye, kandi umaze gutuzwamo abantu 40 biganjemo abahoze batuye mu manegeka, na we nyuma yo gushyikirizwa inzu yahawe tariki 4 Nyakanga 2019 yavuze ko yumva yageze i Kigali.

Yagize ati “Nabaga mu manegeka ya njyenyine, hatari heza. None nageze heza aho abantu bari. Mbega nageze mu mujyi i Kigali.”

Iyi nzu yashyikirijwe kimwe na bagenzi be bandi 19, kuko izindi 20 zo zimaze igihe zitashywe, zubakishije amatafari akomeye cyane bita aya ruriba.

Yayihanywe n’ibikoresho by’ibanze ari byo intebe n’ibitanda bitanu bishashe neza, amasafuriya ndetse n’amashyiga ya rondereza hamwe n’aya gaz. Gaz yo kwifashisha izajya itangwa n’umwanda wo mu bwiherero.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko n’ubundi Perezida Kagame yari yabwiye abatuye i Nyaruguru ko Kigali izabasanga iwabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, ashyikiriza Dorothée Nyiranziza inzu nziza mu Mudugudu wa Yanza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, ashyikiriza Dorothée Nyiranziza inzu nziza mu Mudugudu wa Yanza

Ati “Na Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu yarabivuze, ati ‘nimugume ahongaho Kigali izahabasanga’. Kandi koko murabibona. Iyo uvuze Kigali uba uvuze imiturire myiza. Ziriya nzu mwabonye uko zimeze, hari n’ababa i Kigali badatuye mu zimeze nka zo.”

Akomeza agira ati “Iyo uvuze Kigali uba uvuze amashanyarazi, barayafite. Yewe bafite n’ayo ku muhanda arara abamurikira mu mudugudu. Uba uvuze amashuri, amazi meza, itumanaho, umutekano. Byose turabifite”

Avuga kandi ko usibye amazina atandukanye y’uduce tugize igihugu, u Rwanda rwose muri rusange rufite uko rwungukiye mu rugendo rwo kwibohora.

Mu Mudugudu wa Yanza inzu zigiye zifatanye ari enye
Mu Mudugudu wa Yanza inzu zigiye zifatanye ari enye
bahawe inzu zirimo na Gaz
bahawe inzu zirimo na Gaz
Mu Mudugudu wa Yanza hatujwe abiganjemo abakuwe mu manegeka, hari n'amatara ababoneshereza hanze nijoro
Mu Mudugudu wa Yanza hatujwe abiganjemo abakuwe mu manegeka, hari n’amatara ababoneshereza hanze nijoro
Uyu musaza wo ku Ruheru yavuze ko yishimiye ibyo bagejejweho
Uyu musaza wo ku Ruheru yavuze ko yishimiye ibyo bagejejweho
Uyu na we ahamya ko ku Ruheru habaye i Kigali
Uyu na we ahamya ko ku Ruheru habaye i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka