Nyaruguru: Abatuye i Bitare baranzwe no kwihagararaho kuva mu 1959
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwizihije umunsi w’intwari hamwe n’abatuye mu Kagari ka Bitare mu Murenge wa Ngera, ahatuye abasaza baranzwe n’ubutwari bwo kwirwanaho nk’Abatutsi no kurwana ku babo mu myaka y’1959 ndetse no mu 1994.

André Gahamanyi w’imyaka 69 y’amavuko, asobanura amateka y’ubutwari bw’abatuye mu Bitare, yavuze ko mu myaka y’ 1959 n’ 1960 Abatutsi bari bahatuye birwanyeho, bahangana n’abashakaga kubatwikira amazu, barabahashya.
Yagize ati “Burugumesitiri wari uhari witwaga Karengera yaje guhamagara i Butare, bohereza kajugujugu. Bwari ubwa mbere abo basaza barwanaga bari bayibonye, barahunga.”

Iyo kajugujugu ngo yarabegeranyije, nuko babasaba gushyira intwaro hasi, ariko ab’ubwenge basiga ibiramvu (ibiti by’imiheto), injishi barazitwara. Basubiye iwabo, n’imirwano ihosha ityo.
Uretse kwirinda ubwabo, abatuye i Bitare ngo bagiye barwana no ku bandi batutsi mu myaka y’ 1959 kugera mu 1963. Mu bo barwanyeho harimo ab’ahitwa i Rwimbogo babatabaje abantu barimo kubatwikira inzu. Icyo gihe ngo bacyuwe n’uko bamenye ko hahurujwe abasirikare n’abajandarume.
Muri icyo gihe ngo batabaye n’ahitwa i Ruhororo, gusa ku bw’ibyago, uwari ubarangaje imbere witwaga Rutambika ahasiga ubuzima.
Gahamanyi ati “Batabaye n’imiheto yabo, bageze mu Gatobwe bahura na padiri wabaga i Ruhororo wari kumwe n’abasirikare. Uyu mupadiri ngo yarashe mu kirere, Rutambika ati ‘ni icyuka’, noneho uwo bari kumwe arasa umwambi ku kuboko k’umwe mu basirikare.”

Wa mupadiri ngo yahise arasa isasu, arihamya Rutambika, yitura hasi maze bamujugunya mu Gatobwe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na bwo ngo Abatutsi b’i Bitare bihagazeho, ndetse n’Abatutsi baturutse ahantu hatandukanye baje babasanga barabakira, banabakiza abicanyi bari babakurikiye.
Icyakora ngo babahungiyeho bababwiye ko kwirwanaho bitazakunda kuko ngo aho bari baturutse na bo bari babigerageje, bakananirwa guhangana n’amasasu ndetse na za grenade, nuko biyemeza guhungira i Burundi.

Abasaza bari babarangaje imbere, ku isonga harimo uwitwa Munyentore ukiriho ariko ugeze mu zabukuru, nuko bagera i Burundi amahoro.
Mu masaa kumi n’imwe za mu gitondo ngo havugijwe ifirimbi abantu bose baregerana, hanyuma bakora inama y’uko bari bugende. Abasaza bafite imiheto ngo bagiye imbere, abasore bagenda ku mpande n’amacumu n’amabuye biteguye kwitabara mu gihe baterwa.
Gahamanyi ati “twagendaga ku murongo. Abasore bagiye ku ruhande rwo hepfo n’urwo haruguru, abagore n’abasaza n’abatabashije tubashyira hagati. Hari n’abo twajyanye mu ngobyi.”

Gahamanyi anavuga ko mu nzira bahahuriye n’igitero, gishatse kubabuza kugenda ba basaza bari imbere bafora imiheto, ariko bavugana ko bari burase mu gihe bari bwumvikaneho.
Cya gitero cyagize ubwoba kirababererekera, ariko kibatera amabuye. Ibyo ariko ntibyababujije kugera i Burundi uko bakabaye. Ngo barengaga ibihumbi bitanu.
Afatiye kuri ubu buhamya, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yasabye abari bitabiriye ibi birori kubigiraho ubutwari.
Yagize ati “Tubigireho gukunda igihugu. Tubigireho kurinda ibyagezweho, no guharanira ko nta wabisenya tureba. Tunabigireho ubutwari, dukora neza umurimo wacu. Niba uri umwana iga utiyigishije, niba uri umwarimu wigishanye umurava, niba uri umuhinzi korana umurava.”
Yunzemo ati “Buri wese icyo akora, agikore azi ko akorera u Rwanda rw’ubu, n’u Rwanda rw’ejo hazaza. Rwa rundi utazabamo, ariko abana bacu bazabamo, rwa rundi wenda utazasoroma imbuto z’ibyo uri gutera, ariko abana bacu bazazisoroma.”

Abari bitabiriye ibi birori bavuga ko basanzwe bazi ubutwari bwaranze abasaza b’i Bitare. Urugero ni nk’uwitwa Tuyisenge w’imyaka 23, uvuga ko yiyemeje kuba intwari abicishije mu gukunda umurimo.
Yagize ati “Ndi ingabo y’amarere ndi indatirwabahizi, nkaba umwesamihigo mu bunyangamugayo. Niyemeje gukora cyane n’imbaraga zanjye zose, kandi mu bunyangamugayo, nkanabanira neza abantu.”
Tuyisenge yarangije amashuri yisumbuye none yatangiye korora inkoko, kandi ngo abona bigenda biza. Intego ye ngo ni ukuzegera n’urungano rwe na rwo akarutoza kwihangira umurimo, kandi ngo yumva nabigeraho na byo bizaba ari ubutwari.
Ohereza igitekerezo
|