Nyaruguru: Abatanga amafaranga ya mituweli y’igice ntibavurwe bagiye kujya bitabwaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko abajyaga batanga amafaranga ya mituweli igice, umwaka ugashira batabashije kwivuza, bagiye kurushaho kubakurikirana.

Abayobozi basabwe gukurikiranira hafi abaturage babo batanga amafaranga ya mituweri y'igice ntagire icyo abamarira
Abayobozi basabwe gukurikiranira hafi abaturage babo batanga amafaranga ya mituweri y’igice ntagire icyo abamarira

Ubundi, kubera ko hari imiryango ikennye bitakorohera kubonera amafaranga ya mituweli icyarimwe, bagirwa inama yo kuyatanga buke buke, hanyuma bakazemererwa kwivuza ari uko bamaze kuyatanga yose.

Gusa, hari abagera hagati bakananirwa burundu, nk’uko bivugwa n’abayobozi babakurikirana. François Ahimana uyobora umudugudu wa Kavumu uherereye mu Kagari ka Gasasa, mu Murenge wa Cyahinda ni umwe muri bo.

Agira ati “Ikibazo n’ubusanzwe abatanga igice baba bafite, ni ubushobozi bukeya. Hari igihe yihamahama ku bushobozi, kuko amafanga kuyabona ari ukuyahingira, kuyagabanya mituweli n’ibyo kurya bikamugora, ari yo mpamvu usanga yishyura mituweli, yagera hagati akananirwa.”

Umurenge wa Mata wahembwe igikombe na sheki y'ibihumbi 250Frw
Umurenge wa Mata wahembwe igikombe na sheki y’ibihumbi 250Frw

Violette Mushimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze, ati “Umuturage aba afite ubushobozi buke. Iyo atanze imbaraga ze, icyiza ni uko abasha kugera ku cyo yayatangiye. Biba byiza iyo ukurikiranye ukamufasha kugira ngo na we azabone bya byiza bya mituweli tumubwira. Naho ubundi aba yumva ko hari uburyo Leta imwibye.”

Tariki ya 11 Werurwe 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yasabye abayobozi guhera ku mudugudu kuzamura, kuzakurikiranira hafi abatabasha kuzuza amafaranga ya mituweri.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dukomeza gukora ubukangurambaga. Abo tuzajya tubona bafite icyuho mu gutanga amafaranga, tugendeye kuri sisiteme ya RSSB, tuzajye tubegera, tubaganirize.”

Gitifu w'Akagari ka Muhambara, Immaculée Muhimpundu, aguhembwa kenshi kwesa umuhigo wa mituweli kare
Gitifu w’Akagari ka Muhambara, Immaculée Muhimpundu, aguhembwa kenshi kwesa umuhigo wa mituweli kare

Kuri iyo tariki kandi Imidugudu, Utugari n’Imirenge yo mu Karere ka Nyaruguru, byageze tariki 31/12/2021 byaramaze gutanga 100% mituweri y’umwaka 2021-2022, byabiherewe ibihembo.

Imidugudu 91 yahembwe ibihumbi 50 buri wose, utugari 20 duhembwa ibihumbi 100 buri kose, naho imirenge ibiri ari yo Mata na Cyahinda na yo ihembwa ibihumbi 250 buri wose.

Abayobozi bashyikirijwe ayo mafaranga, bavuga ko atari ayo gushyira mu mifuka yabo, ahubwo kuzifashisha mu kuzuriza imiryango bigaragara ko yananiwe burundu.

Immaculée Muhimpundu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, gakunze kuba aka mbere mu kuzuza ubwisungane bwa mituweli mbere y’utundi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ari ubwa kane akagari ke gahembwe, kandi ko n’ubundi ayo mafaranga nta kindi bayakoresha, uretse gufasha abananiwe kuzuza imisanzu yabo, burundu.

Abakuru b'imidugudu bakoze ubukangurambaga neza bahawe n'imipira
Abakuru b’imidugudu bakoze ubukangurambaga neza bahawe n’imipira

Agira ati “Ni igihombo gikomeye kuba wenda umuntu agomba kwishyura ibihumbi 30, akabona 24, hanyuma kubera ibihumbi bitandatu ntabashe kwivuza, bitewe n’ikibazo yahuye na cyo, nk’ikiza. Ni byinshi abaturage baba basabwa, kandi tubereyeho kubunganira muri bya bihembo baba baduhaye.”

Umufatanyabikorwa Plan na we, yiyemeje kuzafasha imiryango yananiwe kuzuza amafaranga ya mituweli, mu Mirenge ya Rusenge, Munini na Muganza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka