Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe no kutagira ubutaka

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru barifuza gufashwa bakabona ubundi buryo bwo kubaho, kuko uretse kuba inkono babumba zibaha amafaranga makeya, no kubona ibumba bisigaye bibagora.

Bifuza guhabwa ubutaka bwo guhinga, kubumba ngo ntibikigenda kubera kubura ibumba
Bifuza guhabwa ubutaka bwo guhinga, kubumba ngo ntibikigenda kubera kubura ibumba

Bavuga ko ikibazo bafite kinini ari ukutagira munsi y’urugo kuko nta butaka bagira, ngo byibura ibyo babuhinzeho bijye bibagoboka mu bihe bibi.

Uwitwa Innocent Mutabazi agira ati “Tugira ikibazo cy’umwihariko kivuga ngo, niba imvura ibyukiye ku muryango, ndatungwa n’iki nintabasha kujya kwikorera umucanga? Undi muturage na we dusangiye kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, we iyo imvura ihise ajya mu murima agakura ibijumba, akaza akarengera umuryango.”

N’umwuga w’ububumbyi wari usanzwe ubatunze ngo ntukibaha amafaranga ahagije, uretse ko no kubona ibumba ryo kwifashisha bisigaye bibagora.

Umubyeyi umwe utuye mu Mudugudu wa Nyembaragasa agira ati “Na kera na kare, abasangwabutaka bajyaga mu gishanga bagakura ibumba, bakabumba, inkono zikabatunga. Kugeza na n’ubu hari abatarabona akazi kagaragara bagitunzwe n’iryo bumba, nyamara igishanga cyarigaririwe n’abahinzi.”

Ibi kandi ngo bijya bibateranya n’abahinga mu mibande irimo ibumba, kuko hari igihe bashaka kuryiha, bavuga ko na mbere hose hari ahabo. Icyakora, ngo hari umuyobozi waje kubumvikanisha n’umwe mu bafite imirima mu kabande, wabahaye akantu gatoya ko kurikuramo.

Ikibababaza kurusha ni uko no muri bo hari abize imyunga babuze ubushobozi bwo kugura ibikoresho bakeneye ngo babashe kwibeshaho.

Mutabazi agira ati “Natanze amafaranga yo kurihira umugore ubudozi, ariko hashize umwaka yicaye. Nta butaka ngira ngo byibura mbe nabutangaho ingwate abone ya mashini.”

Uretse inzu (izi zo hino) bubakiwe, nta bundi butaka bafite
Uretse inzu (izi zo hino) bubakiwe, nta bundi butaka bafite

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Jean Hakizimana, avuga ko abize imyuga batarabona ibikoresho bateganya kubakorera ubuvugizi ku karere.

Icyakora, ku bijyanye no kuba bifuza gufashwa na bo bakazabona ubundi buryo bwo kubaho, hari abahawe akazi k’imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP.

Kandi ngo bagenda bakangurirwa no kudapfusha ubusa amafaranga babona muri ako kazi k’imirimo y’amaboko bahabwa, bakaba babasha kwigurira amatungo no gushakisha ubundi buryo bwo kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaaaa! Nzaba ndeba amaherezo y’aba Banyarwanda barenzwa ingohe ahantu hose! Na we se n’aho bakuraga iryo bumba ko Leta irimo kuribabuza kutikurayo Kandi nta kirisimbura Leta ibaha! Nyamara Ndi Umunyarwanda ni iganze kuri buri munyarwanda!

Najye yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka