Nyaruguru: Abangavu bashishikarijwe kwigira

Abakobwa 300 b’imyaka hagati ya 12 na 24 bo mu Mirenge ya Munini, Muganza na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru bagaragarijwe ko kwigira uri muto unahereye kuri dukeya bishoboka, kandi ko byanabarinda ababashuka.

Abangavu bagera kuri 300 bo mu Karere ka Nyaruguru baganirijwe ku kwizigamira bibarinda kugwa mu bishuko
Abangavu bagera kuri 300 bo mu Karere ka Nyaruguru baganirijwe ku kwizigamira bibarinda kugwa mu bishuko

Ni ibiganiro bagejejweho n’umuryango AJPRODHO Jijukirwa, tariki ya 01 Gashyantare 2023, hifashishijwe Jeannette Mukeshimana, ubu ufite ibagiro ku Munini akaba anaranguza inzagwa zipfundikiye, intangiriro ya byose ikaba ari inkoko yoroye acyiga mu mashuri abanza.

Mukeshimana yifashishijwe nk’uwo bareberaho. Yababwiye ko yiga mu mashuri abanza, hamwe na basaza be mama wabo yabatoje korora inkoko, amagi ziteye amwe bakayagurisha akavamo ibikoresho bimwe na bimwe by’ishuri andi bakayareka zikayararira akazavamo udushwi.

Inkoko ze zimaze kugwira yarazigurishije, iwabo bamwongereraho makeya agura ikibwana cy’ingurube yoroye akajya anakuraho izo kuragiza abaturanyi, hanyuma aza gukuramo igishoro cy’amafaranga ibihumbi 300 yifashishije mu gushinga butike.

Ati “Narangije kwiga amashuri yisumbuye sinatinda gushaka umugabo. Nakomeje gushaka akazi mbona kukabona bitoroshye, ni ko kugurisha ya matungo yose nari narasize iwacu, nongeranya n’amafaranga nari naragiye nizigamira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, hanyuma nshinga butike.”

Butike icyakora ntiyamuhiriye kuko yahombye, na byo bivuye ku ko yatwise inda ikamugwa nabi, akayisigamo umukozi utarayitayeho uko bikwiye.

Icyakora ntiyacitse intege kuko yabonye igeze mu marembera agurisha ibyari biyisigayemo, amafaranga yakuyemo atangira kuyifashisha mu gupima ikigage.

Yaje kwitegereza asanga nta hantu abatuye ku Munini yemwe n’i Ndago n’i Kibeho bashobora kugurira inyama, hazwi, ni bwo yiyemeje gucuruza inyama ashinga busheri (boucherie).

Ati “Nabikoze abantu bavuga ko kubaga atari umurimo w’abagore, ariko mbima amatwi. Ubu ngeze aho abasherisheri bandambagiriza inka, nkagenda nkayireba nkayigura, hanyuma nanjye nkayishorera.”

Kuri ubu kubaga abijyaniranya no kuranguza inzagwa zipfundikiye, kandi aho bigeze ngo nta wamuha akazi ngo akemere kuko ako akora abona kamuhemba uko abyifuza.

Yasabye abangavu bari bamuteze amatwi gutangirira kuri dukeya bakiri batoya, bakirinda gucika intege igihe bahuye n’imbogamizi.

Yanagarutse ku kuba muri iki gihe hasigaye hariho urubyiruko rugushwa mu kunywa ibiyobyabwenge bikarutesha umurongo, n’abangavu batwara inda, abasaba kwirinda kugira inshuti mbi zabagusha muri ibyo byago byombi bidasigana no kwandura Sida.

Eustache Ndayisaba, umukozi wa AJPRODHO Jijukirwa ushinzwe ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere mu Karere ka Nyaruguru, yamwunganiye agira ati “Iyo wizigamiye, ukiteza imbere, bikurinda kugwa mu bishuko by’abasore n’abagabo n’ibisaza bibatereta, bikabashora mu mibonano mpuzabitsina, bikaba byabatera inda n’indwara zirimo SIDA.”

Abana bahawe ibiganiro bagaragaje ko amasomo bahawe atanyuze mu gutwi kumwe ngo asohokere mu kundi.

Umwe abajijwe uko atekereza kuzatera imbere yagize ati “Njyewe nabanza nkagura urukwavu, uko rugenda rubyara rukagwira, amafaranga avuyemo nkayagira inkoko, zikazangeza ku ngurube n’ihene, hanyuma nkazakomerezaho nkatera imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka