Nyaruguru: Abakuru b’Imidugudu bishimiye kwinjira muri 2021 bagendera ku magare bagenewe n’Igihugu

Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyaruguru yegereye umupaka bahawe amagare ku wa 31 Ukuboza 2021, bishimira kwinjira muri 2021 bafite inyoroshyangendo mu kazi bakora.

Appolinaire Kozivuze, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisoro uherereye mu Kagari ka Nteko mu Murenge wa Busanze, ngo ni ubwa mbere yahawe inyoroshyangendo mu myaka 18 yose amaze ayobora uriya mudugudu.

Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi
Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi

Afashe mu mahembe igare yari amaze guhabwa agira ngo aryurire, yagize ati “Ndishimye. Ubundi imirimo nakoraga yose nayikoranaga imbaraga, ariko nkayikorana n’imvune. Ingendo twakoraga, ari izo kujya ku Karere no ku Murenge twagendeshaga amaguru, ubu nishimye kuba mbonye igare nzajya ngendaho rikazandinda gukererwa, rikanangabanyiriza imvune nahuraga na zo”.

Yunzemo ati “Mu kuzunguruka umudugudu, nzenguruka mu marondo ya ku manywa n’aya nijoro, mbonye amaguru abiri yunganira abiri nari mfite. Abaye ane.”

Vestine Nyirakanani uyobora umudugudu w’Amakumba, Akagari ka Nkanda, Umurenge wa Busanze, ubusanzwe ntazi kugendera ku igare. Ariko ngo azasaba umuhungu we abimwigishe, bityo azarusheho kuzuza inshingano.

Yagize ati “Iri gare riramfasha kujya njya kureba Umudugudu uko waraye n’uko waramutse, riramfasha cyane kuko nari mfite amaguru abiri none nkaba mbonye inyunganizi.”

Yunzemo ati “Nari maze no kujya ngenda ncika intege, ariko guhera uyu munsi ngiye kongezamo intege nongere kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukunda igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abayobozi b’imidugudu ko bahawe amagare mu mpera z’umwaka nk’impano y’umwaka wa 2021, no mu rwego rwo kugira ngo bagaragarizwe ko ubuyobozi bukuru bw’gihugu buzi akazi bakora.

Yanababwiye ko n’ubwo bayahawe mu mpera za manda y’imyaka itanu bari baratorewe, bitababuza kuzakomeza gukoresha ayo magare nk’abaturage basanzwe, uretse ko no kongera kwiyamamaza batabibujijwe.

Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b'Imidugudu yo ku nkiko bahawe amagare nk'impano y'umwaka mushya
Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b’Imidugudu yo ku nkiko bahawe amagare nk’impano y’umwaka mushya

Yagize ati “Aya magare ni ikimenyetso kibahamiriza ko n’ubwo mushoje manda, mudashoje gukorera igihugu. Kandi mushatse no gukomeza gukorera igihugu nk’abakuru b’imidugudu, nta miziro ibariho. Wakongera ukiyamamaza, abaturage bakugiriye icyizere bakikugirira na none ugakuba karindwi kuko noneho ufite n’ubushobozi.”

Yunzemo ati “Ariko n’utazagaruka mu buyobozi, afite inshingano nk’undi muturage mwiza yo gufatanya n’abandi, kugira ngo ari uwo mutekano tuwubungabunge, ari izo gahunda za Leta tuzitabire. Ntabwo uwabaye umuyobozi ajya areka kuba umuyobozi.”

Abakuru b’Imidugudu bahawe amagare ni 132, baje biyongera kuri bagenzi babo 93 bayobora imidugudu ikora ku ishyamba rya Nyungwe na bo baherutse guhabwa amagare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka