Nyaruguru: Abakobwa babyariye iwabo bashinze ‘salo’ yogosha ikanasuka

N’ubwo bimenyerewe ko abagabo n’abasore ari bo bakora umurimo wo kogosha, i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru hari abakobwa babyaye batabiteganyaga biyemeje kubikora, babijyaniranya no gusuka ndetse no gukora imisatsi, none birabatunze.

Barogosha bakanatunganya imisatsi bakabona ibibatunga n'abana babo
Barogosha bakanatunganya imisatsi bakabona ibibatunga n’abana babo

Ni abakobwa 20 babyariye iwabo, ku bw’amahirwe umuryango Plan International Rwanda ubafasha kwiga gutunganya imisatsi no kogosha, ubaha n’ibikoresho ubu bifashisha.

Uwitwa Rita Nzayisenga avuga ko batangira ababaganaga ari abagore n’abakobwa bashaka gukoresha imisatsi cyangwa kwisukisha, ko abiyogosheshaga bari bakeya.

Byatumye biyemeza gushaka umusore bamuha akazi, kugira ngo abakururire abakiriya, hanyuma bukebukeya abumvaga ko batakogoshwa n’abagore na bo bagenda babamenyera, ku buryo na bo basigaye bemera bakabogosha.

Ati “Twabanje kujya tubona baza bavuga ngo njyewe nta mugore wanyogosha, ariko natwe ubu twamaze kwigirira icyizere. Abakobwa baza bareba wa musore, abapapa bo bakunze kuza akaba ari twe tubogosha”.

Abo bakobwa bavuga ko amafaranga bakura muri iyo mirimo yatumye bava mu bukene, bakaba ubu babasha kugurira abana babo ibyo bakeneye, n’imiryango bavukamo ngo ntikibabona nk’ikibazo, nka mbere.

Uwitwa Delphine Mutuyimana, ari na we uyobora iri tsinda, agira ati “Akazi kanjye nta soni kantera. N’abagabo ndabogosha, ababyeyi nkabasuka. Mba numva mu kazi kanjye nkomeye. Ubuzima bwanjye bwarahindutse, ababyeyi tubanye neza, ikibazo bagize ndagikemura.”

Mutuyimana afite abana babiri yabyariye iwabo. Uwa mbere yamubyaye afite imyaka 18, ngo agambaniwe n’umukobwa mugenzi we wamushyiriye umugabo, kandi bari bavuye mu rugo amubwira ko bagiye gutembera.

Uwa kabiri na we yamubyaye biturutse ku bukene, kuko ngo uwo yabonaga umwemerera amafaranga yaramwemereraga bakaryamana, kugira ngo abashe kugura isabune n’utundi akeneye.

Kuri ubu ni umukobwa ukeye kandi wihagazeho, uvuga ko nta wakongera kumushuka ngo amutere inda kuko ibyo abagabo bakongeye kumushukisha ubu abyifitiye.

Uwitwa Uwimana we avuga ko inda yayitewe n’umusore bakundanaga, hanyuma akamwigarika. Anavuga ko n’ubwo ubu abasha kwirwanaho mu mibereho, ubuzima bwe bwagenze uko atabiteganyaga, dore ko yabyaye afite imyaka 19 yiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ni na ho ahera asaba abana b’abakobwa kutazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo agira ati “Umuhungu ukubwira ngo uze unsure, kandi wenda ukaba uzi ko atari iwabo umusanga, nakugira inama yo kumwirinda”.

Kugeza ubu abo bakobwa baracyakora nk’itsinda. Amafaranga binjije buri kwezi bayakuramo ayo kwishyura inzu bakoreramo n’ayo kwishyura umuzamu, hanyuma bagafata umwe muri bagenzi babo bakamuha asigaye, akajya gushaka uko yikenura.

Ibi bamaze imyaka ibiri babikora, kandi ngo uretse kuba icyorezo cya Coronavirus cyarabavangiye, bateganyaga kuzagera aho buri wese afungura agashami ke mu kagari atuyemo, hanyuma aho bahurira na ho hakagumaho, bakazajya bahahurira baje gukora inama no kureba icyo hinjije.

Guhera muri Mutarama 2020 kugera ku itariki 14 Gicurazi 2021, abangavu babyaye mu Karere ka Nyaruguru ni 265. Abenshi mu bagize iryo tsinda ntibabariyemo kuko bo babyaye barengeje imyaka 18.
Kuri bariya 265, abagera ku 117 ubu barimo kwiga imyunga itandukanye, na ho 114 barangije kuyiga, bahabwa n’ibikoresho by’ibanze, 12 basubijwe mu ishuri, na ho 22 abana babo baracyari batoya.

Kugeza ubu abagabo bafashwe ngo bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abangavu ni 97 muri Nyaruguru, abandi baracyashakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYU MURYANGO WAKOZE IBY’UBUTWARI AHUBWO BYABA BYIZA BAGIYE AHANTU HASHOOKA HOSE BAGAFASHA ABO BANA KUKO IYO BABONYE UBABA HAFI NABO BAVA MU BWIGUNGE.

NK’UBU AHO NTUYE HARI ABANA NABO BABYARIYE I WABO ARIKO BARI GUSHAKA GUHURA NGO BAKORE UDUTSINDA TWO KWITEZA IMBERE ARIKO BAKENEYE INKUNGA NIYO YABA IBITEKEREZO CG UBUNDI BUSHOBOZI NKO KWIGA IMYUGA BYABAFASHA.

GUSA KUBAHURIZA HAMWE NANGE KUKO IRIBYO MBASHIJE NIBYO NAKOZE ARIKO HABAYE UBUNDI BUFASHA MWANYOBORA INZIRA ABA BANA BAKAGIRA AHO BAGERA.
MURAKOZE

NDIKUBWAYO Erneste yanditse ku itariki ya: 1-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka