Nyarugenge: Umwana utoraguwe wese agomba kubanza gushyikirizwa ubuyobozi

Ihuriro ry’Abafatabikorwa mu Iterambere (JADF) ry’Akarere ka Nyarugenge, risaba abantu batora abana batereranywe (batawe) ku mihanda n’abatabashaka, kubanza kuberekana mu buyobozi cyangwa ku kigo cy’ubuvuzi (health post) kibegereye mbere yo kubajyana mu ngo.

Umwana utoraguwe wese agomba kubanza kugezwa ku buyobozi mbere yo kujyanwa mu rugo
Umwana utoraguwe wese agomba kubanza kugezwa ku buyobozi mbere yo kujyanwa mu rugo

JADF ya Nyarugenge ivuga ko abangavu baterwa inda ari bo ahanini ngo barimo guta abana, babitewe n’uko ba se babihakana ndetse n’imiryango y’uwo mukobwa ikaba imugira igicibwa.

Abahagaririye imiryango itari iya Leta irengera abana muri ako karere, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abahagarariye inzego z’umutekano, ku wa kane tariki 20 Gicurasi 2021, biriwe mu biganiro bigamije gufata umwanzuro ku gukumira ko abana batandukana n’imiryango.

Bafashe n’umwanzuro ku buryo bwiza bwo gufasha umwana watereranywe, ndetse no gukumira ihohoterwa ry’abana, cyane cyane abangavu basambanywa.

Umuyobozi wungirije wa JADF muri Nyarugenge akaba anakuriye Umuryango wita ku Iterambere ry’Abagore bakennye (RDFP), Crescence Mukantabana, avuga ko niba nta gikozwe, mu gihe kizaza hashohora kwaduka ikibazo gikomeye cy’abana bavutse ku bangavu batazi inkomoko yabo.

Mukantabana avuga ko abo bana barimo kugera mu myaka y’ubukure guhera kuri itandatu kuzamura, bagatangira bakabaza aho bakomoka n’aho ba se baherereye, ariko ababyeyi babo ntibagire icyo babafasha kuko bahisha ababateye inda.

Mukantaba yagize ati "Bariya bakobwa baraduhemukira, ntabwo bari bakwiye guhisha abantu babateye inda kuko umwana kumenya inkomoko ye ni uburenganzira bwe, turashaka kujya tumenya amakuru yabo (abo bakobwa) hakiri kare, abana bavuka kuri bo bakunda guteza ibibazo muri sosiyete, mujye musoma".

Umuryango witwa Hope and Homes for Children uharanira ko umwana arererwa mu muryango, wahuguye abagize JADF mu Karere ka Nyarugenge ko gutora umwana watereranywe (watawe) ugahita ubimenyesha inzego za Leta, bitanga amahirwe yo kumenya uwamutaye n’uwo bamubyaranye.

Abo babyeyi be bombi bakaba ari bo b’ibanze bagomba gufashwa kurera umwana watoraguwe, mbere y’uko undi muntu yatekereza kumufata, nk’uko bisobanurwa na Munyamariza Moïse ukorera umuryango Hope&Homes for Children.

Munyamariza yagize ati "Nta muntu wemerewe gufata umwana watereranywe ngo amushyire iwe atabimenyesheje inzego zibishinzwe, ni icyaha, agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bwa Leta hamwe n’inzego z’umutekano".

Munyamariza asaba abatora abana kubanza kuberekana mu buyobozi
Munyamariza asaba abatora abana kubanza kuberekana mu buyobozi

Muri iki gihe ntabwo inzego zishinzwe uburinganire cyangwa Inama y’Igihugu y’Abagore zifuza gutangaza imibare y’abangavu basambanyijwe, ariko ngo umubare wabo wariyongereye cyane muri ibi bihe bya Covid-19.

Mu myaka yashize umubare w’abangavu basambanywa wabaga ukabakaba ibihumbi 20 buri mwaka hirya no hino mu gihugu.

Abashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge batahanye impapuro z’Ikigo gishinzwe Imikurire y’abana bato no kurengera Umwana, zizahabwa utugari n’imidugudu yose mu Rwanda mu rwego rwo kubarura abana b’abakobwa batwite n’ababyaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka