Nyarugenge: Rotary Club Kalisimbi yishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye

Umuryango Rotary Club Kalisimbi wishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ndetse utanga n’inkunga y’ibitabo 100 mu bigo by’amashuri byo muri uwo Murenge.

Bageneye n'ibitabo amashuri y'Umurenge Muhima
Bageneye n’ibitabo amashuri y’Umurenge Muhima

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, abaturage bo mu Murenge wa Muhima bahuriye hamwe, basobanurirwa ibikorwa by’uyu muryango, by’umwihariko urubyiruko ruhabwa ubutumwa ku guharanira ejo hazaza heza.

Umuyobozi wa Rotary Club Kalisimbi, Kelechi Anyanwu Reginald, yavuze ko uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa by’ubugiraneza, kandi ukaba wifuje gufasha abatuye muri uyu Murenge wa Muhima.

Yagize ati “Twatanze ubwisungane mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu b’amikoro make, kubasha kugerwaho n’ubuvuzi ndetse n’ibitabo byo kongerera ubumenyi abanyeshuri, kugira ngo umusanzu wacu wo kubaka ubuzima bwiza bw’abantu ugerweho. Intego yacu nk’umuryango ni uguhindura ubuzima, kubasha gukora ibintu bihindura ubuzima bw’abantu twegeranye, uyu munsi rero twahisemo gufasha imiryango yegereye aho dukorera.”

Bishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye
Bishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye

Kelechi avuga ko Rotary Club ari umuryango wita ku bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi abaturage, kunoza imitangire y’amazi meza, guhangana n’ibyorezo, guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Niyonsaba Pascal, umukozi ushinzwe kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura mu Murenge wa Muhima, yavuze ko bashimishijwe n’iki gikorwa uyu muryango wageneye abatishoboye bo muri uwo murenge, kandi ko babijeje gukomeza kugirana imikoranire myiza.

Ati “Iyaba abantu bose bagiraga ubushake bwo gukora ibikorwa byo gufasha abababaye. Turabashimira ibikorwa byiza nk’ibi byo kwishyurira abatishoboye mituweli, bizafasha abantu kwivuza, ndetse no kuduha ibitabo bizafasha abanyeshuri kwiga bakagira ubumeyi butandukanye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka