Nyarugenge: Muri Kivugiza bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya FPR Inkotanyi

Muri uyu mwaka ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 35, i Nyamirambo muri Kivugiza ho mu Karere ka Nyarugenge bashyize imbaraga mu gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ahari aterwa no kuba uyu muryango warabohoye u Rwanda.

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Nyamirambo akaba n’umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, Ndatabarutse Egide, aha inama urubyiruko usanga rudasobanukiwe amahirwe rwitesha iyo rutabona ibyiza bimaze kugerwaho ahubwo rubisenya.

Ndatabarutse Egide
Ndatabarutse Egide

Ati: “Icyiza cy’umuryango wa RPF Inkotanyi, ntuheza kuko wiyegereza urubyiruko. Ndaha ubutumwa urubyiruko rusebya u Rwanda, ruri mu mitwe y’iterabwoba ndetse rukirirwa ku mbuga nkoranyambaga mu busa, kuva mu bikorwa barimo kuko ababashuka na bo nta rukundo bafitiye Igihugu ahubwo baze dukorere Igihugu twubakira abazadukomokaho natwe kugeza u Rwanda rubaye Igihugu gikomeye muri Afurika”.

Mukanyamibwa Leonie
Mukanyamibwa Leonie

Mukanyamibwa Leonie uyoboye umuryango FPR Inkotanyi muri Kivugiza, ahamya ko bakora ibishoboka byose ngo bagarure urubyiruko rwishora mu bikorwa bibi, dore ko ahanini usanga muri Nyamirambo bavuga ko urubyiruko rwigira ntibindeba.

Mukanyamibwa wagiye mu muryango mu mwaka wa 1988, avuga ko urugendo rwa RPF Inkotanyi mu bihe bikomeye rutangaje ariko kuri ubu Umunyarwanda ibyo afite uyu munsi ahanini abikesha imbaraga z’abitangiye igihugu kugira ngo Umunyarwanda agire Agaciro.

Avuga ko muri Kivugiza hari imbogamizi ku rubyiruko rwinjandika mu ngeso mbi ariko ko badahwema kurugira inama. Ati: “Sinavuga ko urubyiruko rwacu ari shyashya ariko turagerageza tugatanga inama kugira ngo ruve mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge, ubusambanyi no kutumvira. Tubigisha kumenya umuryango kuko amahame y’ubuzima buzima aturuka mu muryango, ni yo mpamvu duhora turuhanze ijisho kuko hari abaduca mu rihumye gusa aho duhuriye dutanga inama”.

Mukanyamibwa akangurira urubyiruko kujya rwitabira umurimo kuko iyo ufite icyo ukora utabona umwanya wo kujya mu bibi ndetse bakubaha inshingano bahabwa kugira ngo batange umusaruro.

Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyamirambo, Bazirasa Didace, avuga ko kuri uyu munsi hizihirizwaho imyaka 35 ishize umuryango umaze uvutse bakangurira abanyamuryango, ibikorwa, imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi.

Bazirasa avuga ko mu murenge bari bugarijwe n’ibibazo mu rubyiruko byashoboraga gutuma urubyiruko rwangiza ibyagezweho ariko bafashe ingamba.

Bazirasa Didace
Bazirasa Didace

Ati: “Twifashishije Polisi maze urubyiruko rushyirwa muri Youth Volunteer, hari inzego za FPR Inkotanyi zikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gushaka uko rwihangira imirimo, hari gahunda za YouthConnekt aho mu murenge wacu natwe dufite urwo rubyiruko ku buryo duharanira ko ibyagezweho bidasubira inyuma ndetse hanatangwa inyigisho mu ma club atandukanye mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho”.

Umurenge wa Nyamirambo ugizwe n’abanyamuryango bagera ku bihumbi 18,000 kandi ko bacyakira n’abandi.

Uyu muhango wabaye tariki 4 Gashyantare 2023, witabirwa n’abanyamuryango, Depite Rwasa Alfred watanze ikiganiro, umukecuru watanze ubuhamya ufite ubumuga bwo kutavuga wafashijwe kwiteza imbere n’umuryango FPR Inkotanyi kuko wamuhaye imashini idoda ubu akaba abasha kurera imfubyi babana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka