Nyarugenge: Imodoka irakongotse

Imodoka yari mu Mujyi wa Kigali hafi y’Isoko rya Nyarugenge ku muhanda unyura imbere yo kwa Nyirangarama, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikaba byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023, ahagana saa cyenda.

Iyi modoka nto bakunze kwira Dudu, ifite pulake nimero RAC 585L y’umuntu ucururiza hafi y’ahabereye impanuka, yazimijwe na kizimyamoto ya Polisi imaze gukongoka, nk’uko twabitangarijwe n’uwitwa Berwa ukorera muri ako gace.

Berwa avuga ko nta wahise amenya icyateye iyo nkongi yahereye mu gice cy’imbere ahari moteri, abantu bagerageza kwigizayo izindi zari hafi y’aho yari iparitse.

Ati "Nta bantu bari bayirimo kuko yari iparitse, icyo bakoze ni ukwigizayo izari ziri hafi yayo".

Inkongi nk’iyi ifata imodoka yaherukaga kubera ku Giticyinyoni ku itariki 13 y’ukwezi gushize kwa Werurwe 2023.

Turacyakurikira iby’iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka