Nyarugenge: Imiryango 8 y’abarokotse Jenoside batishoboye yahawe inzu

Tariki ya 3 Nyakanga 2022, mu Kagari ka Nyarurenzi, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, hatashywe inzu zubakiwe imiryango 8 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.

Batujwe mu nzu nziza zifite ibikenerwa byose
Batujwe mu nzu nziza zifite ibikenerwa byose

Gutuza iyo miryango byakozwe na AVEGA Agahozo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, ubwo hasozwaga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abarokotse borojwe inka 20 mu rwego rwo kubona amata n’ifumbire, bakaba biteze ko zizabafasha no kwiteza imbere.

Hatangijwe kandi ku mugaragaro igikorwa cyo kubakira Intwaza zo muri uwo Mudugudu ubwiherero bugezweho, kandi buborohereza kubukoresha.

Abadepite bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bitabiriye ibyo birori, biyemeje kubaka ubu bwiherero kugira ngo Intwaza zirusheho kugira ubuzima bwiza, no koroherwa n’imibereho.

AVEGA Agahozo yashyikirije Akarere ka Nyarugenge inkunga ingana na 909.000Frw yo kugurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye.

Intwaza Deborah, mu buhamya yatanze yagaragaje ko Abatutsi batotejwe guhera mu 1959 mu bice bari batuyemo, bacirirwa mu Bugesera.

Uwo mubyeyi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye abura imiryango ye yakundaga, basigara ari abapfakanzi ndetse bahinduka incike.

Ashimira Inkotanyi zabagaruriye ikizere cy’ubuzima bakabasha kubaho bashyigikiwe muri byose, kandi bagakomeza kubahumuriza mu mibereho yo mu zabukuru bagezemo.

Umuyobozi Mukuru wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu, Mukabayire Valérie, yemeza ko gushakira amacumbi abarokotse batishoboye, ari inzira ibafasha kwibohora ubukene no kugira imibereho myiza.

Yagize ati “Kwibohora nyakuri ni ukugerageza gukora ibishoboka byose ngo ufate ibyari ikibazo ubibyazemo. ibizima.”

Mukabayire avuga ko mu myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye, bishimira ko AVEGA yafashije umupfakazi kweguka akabasha kwiyubaka.

Ati “Umupfakazi yabashije kuva hahandi Isi yari yamuguyeho, ubu afite imbaraga kandi yagaruye icyizere cy’ubuzima.”

Intwaza yahawe inzu yishimiye gutura neza
Intwaza yahawe inzu yishimiye gutura neza

Mukabayire yashimye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi ku rugamba zarwanye kugira ngo zirokore Abatutsi bicwaga, yashimye byimazeyo Madamu Jeannette Kagame ku bikorwa adahwema gukorera intwaza mu bigo by’Impinganzima yashinze.

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Nkuranga Egide, ashimira Ingabo zari iza RPF inkotanyi avuga ko abicanyi bari bazi ko aba bakecuru bazahora mu bwigunge, ariko bakaba bafashwe mu mugongo.

Kubatuza hamwe Nkuranga abibonamo nko kubafasha guhuza imbaraga mu mibereho yabo ya buri munsi, kugira ngo bakomeze guterana imbaraga.

Ati “Turashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yafashije abacitse ku icumu kongera kubaho.”

Borojwe n'inka
Borojwe n’inka

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuliza, yavuze ko Jenoside itasenye ibikorwa biboneka ahubwo yasenye ubunyarwanda n’u Rwanda muri rusange, isenya cyane ubuzima bw’abayirokotse.

Ati “Kwibuka nyako ni uguharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda twubaka umuryango uzira amacakubiri.”

Yashimiye intwaza zatujwe muri Mageragere kuba zitaraheranwe n’agahinda, zikaba zikomeje kwiyubaka, akangurira Urubyiruko rw’u Rwanda gusura intwaza mu rwego rwo gukomeza kumenya amateka y’Igihugu cyabo, no kumenya ibyo bagomba kwirinda bagamije rwo kuzubaka u Rwanda rwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka