Nyarugenge: Imiryango 270 yatangiye urugendo rw’isanamitima

Muri uku kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’itorero rya ADEPER barimo barafasha imiryango 270 gukora urugendo rw’isanamitima, ku mateka bahuye nayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Hitimana yiyemeje gutanga imbabazi
Hitimana yiyemeje gutanga imbabazi

Hitimana Pio ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko urugendo rw’isanamitima rwamufashije kubabari uwitwa Twagirakigeli Telesphore wishe mukuru we.

Ati “Itorero ADEPER ryatwigishije kubabarira abaduhemukiye ndetse batubwira ibyiza byo gukira ibikomere by’umutima, jyewe nahoraga mubona aza kundeba buri munsi mubaza icyo ashaka ambwira ko ari imbabazi kandi narazimuhaye, kugira ngo mbane n’amahoro y’umutima na we yumve abohotse”.

Twagirakigeli na we yapfukamye hasi asaba imbabazi Hitimana, kubera kumuhemukira akica mukuru we.

Umugore witwa Mukamazimpaka Mwamini, na we yasabye imbabazi mu zina ry’umugabo we wakoze Jenoside akaba akatiye burundu, yabwiye abantu biciwe imiryango muri Jenoside n’umugabo we ko bakwiye kumubabarira.

Aha bari mu rusengero bahabwa inyigisho z'isanamitima
Aha bari mu rusengero bahabwa inyigisho z’isanamitima

Uyu Mukamazimpaka yaboneyeho gusaba imbabazi abavandimwe be kuko umubyeyi we yishwe n’umugabo, bituma agira igikomere cyo kutisanga mu bavandimwe be.

Ati “Mama yahungiye iwanjye kuko nari narashatse umugabo w’umuhutu, icyo gihe yaratashye avuga ko avuye kwica abantu, ahita amusohora bajya kumuta muri nyabarongo, ubu rero ntabwo nkibasha kuvugana n’abavandimwe banjye, kandi naho nashatse baranyishisha kubera ko bumva ko umugabo yafunzwe kubera urupfu rwa mama wanjye. Nsabye imbabazi impande zose kuko jyewe numva ntaho mfite mpagaze”.

Mu giterane cy’isanamitima cyakozwe n’Itorere ADEPR mu Karere ka Nyarugenge ku cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Rurangwa Valentin yagaragaje ko Itorero ADEPR ritasigaye inyuma muri gahunda yo kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko muri uyu mwaka bafite imiryango 270 iri mu rugendo rw’isanamitima ndetse muri yo 40 ikaba yarakoze igikorwa cyo gusaba imbabazi ku cyaha cya Jenoside.

Umuyobozi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Bwana Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko ari ngombwa ko mu itorereo baganira ku Bumwe, Ubudaheranwa n’isanamitima, nk’abantu bavuga ko bakurikiye Yesu kandi kumukurikira bikaba bisaba guhuza umutima n’abavandimwe bawe kandi mu vuga rumwe.

Abayobozi bishimiye iki gikorwa cyo gusaba no gutanga imbabazi
Abayobozi bishimiye iki gikorwa cyo gusaba no gutanga imbabazi

Umuyobozi Nshingwabiorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy wari witabiriye iki gikorwa, yashimye gahunda yatangiye muri ADEPR y’Urugendo rw’isanamitima no kongera kunga Abanyarwanda, aho yagaragaje ko gutanga amakuru ku byabaye muri Jenoside ari imwe mu nzira yo gukira ibikomere.

Ati “Uyu munsi dukwiye kuba dushima n’Imana yaduhaye Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, bwaje bwigisha neza urukundo nk’urwo dusanga muri za Bibiliya abakiristu bakoresha, hakabaho kurwanya ibyatandukanye Abanyarwanda byose aho biva bikagera, uyu munsi tukaba turi mu rugendo rw’Iterambere kuko turi umwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza ko itorero adepr naryo rifashe iyigahunda yo gutuma abanyarwanda bagaragaza ukuri ku byabaye muri Jenocide yakorewe abatutsi ahubwo byari byaratinze nibakomerezaho rwose bizafasha kugera kubumwe nyakuri.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 25-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka