Nyarugenge: Ibikorwa byo gufasha abari muri Guma mu Rugo birakomeje

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, abaturage bo mu Mudugudu wa Rwagitanga batishoboye bahawe ibiribwa bibafasha muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Abaturage 103, ni bo bahawe ibiribwa bigizwe n’Ibishyimbo, umuceri n’ifu y’ibigori (Kawunga).

Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere umunani tumaze iminsi isaga icumi muri gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ku itariki 17 Nyakanga 2021, nyuma iza kongezwaho iminsi itanu.

Mu Mudugudu wa Rwagitanga mu Kagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ni ku nshuro ya kane batanga ibiribwa bifasha abashyizwe muri Guma mu Rugo bahagaritse imirimo yabo ya buri munsi yatumaga babasha kurya, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko impamvu ituma muri iyi minsi haboneka umubare munini w’ubwandu bushya bwa Covid 19 ari uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid 19 yihinduranyije kandi ikwirakwira cyane izwi nka Delta.

Imiryango yafashijwe mu kagari ka Nyakabanda I igizwe n’abantu 1,646 barimo 381 bagize umuryango uri hagati y’umuntu a babiri (1-2), abantu 864 bari hagati y’umuryango w’abantu 3-5 ndetse n’abantu 401 bagize umuryango uri hejuru y’abantu batandatu (6).

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwagitanga, Bugingo Hubert, wari mu gikorwa cyo gutanga ibyo kurya avuga ko ashimira ubuyobozi bw’Igihugu kuba bufasha abaturage buri gihe by’umwihariko muri gahunda ya Guma mu Rugo. Ati: "Nta muturage wigeze abura ibyo kurya kandi bagaragaza ko bishimiye ubufasha Leta ibaha buri munsi cyane cyane mu bihe bikomeye".

Uwo muyobozi avuga ko imbogamizi bahura na zo ari uko rimwe na rimwe iyo bahamagaye umuturage ntabashe kuzira ku gihe bituma bashobora kwica amasaha yagenwe."

Rimwe na rimwe biratugora ariko nk’abiyemeje kwesa imihigo mu kuba hafi abaturage no gushaka ibisubizo. igihe cyose turitanga bigakorwa kandi neza".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka