Nyarugenge: Biyemeje kugira urugo mbonezamikurire muri buri Sibo

Akarere ka Nyarugenge kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, gasaba buri Sibo ikagize kugira urugo mbonezamikurire rwiriranwa abana, mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo itandukanye.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w'Umunyafurika, abana mu bice bitandukanye by'Igihugu bahawe amafunguro arimo intungamubiri
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, abana mu bice bitandukanye by’Igihugu bahawe amafunguro arimo intungamubiri

Ubuyobozi bw’ako Karere hamwe n’ababyeyi bavuga ko ingo mbonezamikurire zituma benshi batazongera gutanga akayabo k’amafaranga ku marerero amenyerewe ku izina rya Crèche cyangwa mu mashuri y’incuke(Gardienne).

Uwingeneye Jeannette utuye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge avuga ko yabonye aho asiga umwana hatamuhenze, bikamworohera kujya gushaka ibitunga umuryango we.

Uwingeneye ati "Nta bushobozi mfite, aha ni ho hadufasha ha make, umwana yajyaga aguma mu rugo nkamusigira abaturanyi, ariko ngasanga ameze nabi n’izuba ryamwishe, ariko iri shuri(urugo mbonezamikurire) ryaradufashije cyane kuko abana bitabwaho".

Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho
Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho

Uwingeneye n’abaturanyi be bavuga ko muri za Crèches cyangwa mu mashuri y’incuke asanzwe, amafaranga make basabwa aba atari munsi y’ibihumbi 15 ku gihembwe(5,000frw/kwezi) kandi nta mafunguro ku ishuri babaha.

Nyiri urugo rwashyizwemo irerero mu Isibo yitwa Agaciro, Rev Dr Innocent Iyakaremye avuga ko mu rugo iwe harererwa abana 30 baturuka mu baturanyi be.

Ababyeyi barerera mu rugo iwe basabwa gutanga amafaranga 2,000 Frw gusa buri kwezi y’agahimbazamusyi k’abarezi biriranwa abo bana.

Ibikoresho nk’intebe zo kwicaraho arabyifitiye, amafunguro abana bahabwa ku ishuri akaba ayahabwa n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko abana birirwaga bandagaye bitewe n’uko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubashyira mu marerero.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, aha amata n'andi mafunguro abana bo mu Rugunga mu Kagari ka Kiyovu
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, aha amata n’andi mafunguro abana bo mu Rugunga mu Kagari ka Kiyovu

Ati "Hari ibibazo bikomeye cyane ku bijyanye n’ubushobozi, aho wasangaga ababyeyi batabasha kujyana abana babo mu bigo mbonezamikurire bisaba amafaranga menshi. Urugo mbonezamikurire muri buri Sibo ni igisubizo ku babyeyi nk’abo bafite ubushobozi buke."

Emmy Ngabonziza ashimira abaturage barimo Rev Dr Iyakaremye, bemeye ko ingo zabo zishyirwamo irerero ry’abana b’abaturanyi badafite ahandi babasiga iyo bagiye mu mirimo.

Ngabonziza yavuze ko kuba Leta yarashyizeho gahunda y’urugo mbonezamikurire muri buri sibo itibeshye, kandi ko mu karere ayobora nta mpungenge ahafitiye ko bidashoboka.

Kugeza ubu akarere ka Nyarugenge kamaze kugira ingo mbonezamikurire (amarerero) 294, kavuye ku 185 mu mwaka ushize wa 2020.

Ngabonziza yizeye ko gahunda y’irerero kuri buri sibo yazaba yagezweho mu myaka ibiri iri imbere, bikazarinda abana gukomeza guhohoterwa(bishingiye ku gitsina) no kwirirwa bandagaye, ari na ko batozwa imico mibi.

Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy'imirire mibi
Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi

Ingo mbonezamikurire kandi zitezweho gutanga uburezi butegura umwana kuzatangira amashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze.

Ingo mbonezamikurire zashyizweho na Leta muri 2018, igamije ahanini kurwanya imirire mibi mu bana bato, nyuma y’uko muri 2015 abagera kuri 38% bari barwaye bwaki, ndetse baragwingiye.

Gakuru Jean Marie ukorera Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) avuga ko kugeza ubu abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi ari 33%.

Gakuru yifuje ko abatuye Kigali basimbuza indabo n’ibyatsi bya pasiparumu, ibiti by’imbuto n’imboga, bakagera n’ubwo bahinga imboga mu mifuka ku batagira umwanya w’ubusitani mu ngo zabo.

Yavuze ko ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, umwana w’Umunyarwanda agomba kugira ubuzima n’imitekerereze myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka