Nyarugenge: Babiri bakomerekeye bikomeye mu mpanuka

Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa DFAC yavaga i Musanze yerekeza Kigali, yabuze feri igonga ibinyabiziga byazamukaga mu makorosi ya Kanyinya biva i Kigali byerekeza Musanze.

Iyi Coaster yari itwaye abagenzi, by'amahirwe nta wakometse cyangwa ngo ahasige ubuzima
Iyi Coaster yari itwaye abagenzi, by’amahirwe nta wakometse cyangwa ngo ahasige ubuzima

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi witwa Tushime Eric, wari utwaye ikamyo ifite Purake RAF 998 S, yabuze Feri maze aragenda agonga ibindi binyabiziga byazamukaga, byari bigeze muri ayo makorosi ya Kanyinya, hakomereka bikomeye uwari utwaye moto witwa Kuradusenge Théogène n’umugenzi yari atwaye witwa Urimubenshi Alexis.

CIP Twajamahoro avuga ko iyi kamyo yo mu bwoko bwa Fuso yateje impanuka imaze kugonga Coaster ya International, ifite Plaque RAB 805 J, yari itwawe n’uwitwa Niyonambaza Céléstin, yahise ikata ibumoso igonga indi modoka ya Pickup ifite Plaque RAC 391K, yari itwawe na Nizigiyimana.

Ati “Fuso urebye yatumye hagongana ibinyabiziga 3 birimo izo modoka ibyeyi n’uwo mumotari wakubiswe na Coaster, bituma yikubita kw’ikamyo yari imbere yayo, motari n’umugenzi yari ahetse barakomereka bikomeye”.

Fuso yakomeje kugonga ibindi binyabiziga
Fuso yakomeje kugonga ibindi binyabiziga

Aba bombi bakomeretse bikabije bajyanywe ku bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali, abari muri Coaster no muri Pickup nta kibazo bagize uretse imodoka zangiritse.

CIP Twajamahoro atanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga, kubanza kubigenzura mbere yo kujya mu muhanda, kugira ngo badateza impanuka.

CIP Twajamahoro avuga ko Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, yasabye abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yaba imbarutso y’impanuka zo mu muhanda, buri wese agafata ingamba zo gukumira icyateza impanuka cyose kandi bikagirwa umuco.

Ikamyo yateje impanuka
Ikamyo yateje impanuka
Imodoka yindi yagonzwe muri iyo mpanuka
Imodoka yindi yagonzwe muri iyo mpanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka