Nyarugenge: Abajyanama basabwe gukumira ihangana hagati y’abayobozi n’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa, basabye abagize Inama Njyanama z’Imirenge batowe, guhindura imikorere bakegera abaturage kugira ngo ibibazo bafite birimo n’icyo kutumvikana n’abayobozi babo (hamwe na hamwe) bikemuke.

Abajyanama bashya b'imirenge ya Muhima na Nyarugenge nyuma yo guhugurirwa inshingano bagiyemo mu gihe cy'imyaka itanu
Abajyanama bashya b’imirenge ya Muhima na Nyarugenge nyuma yo guhugurirwa inshingano bagiyemo mu gihe cy’imyaka itanu

Ako karere kazafatanya n’Umuryango uharanira iterambere rishingiye ku burenganzira bw’umuturage(CRD) ndetse na Never Again Rwanda, kwigisha Abajyanama n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose muri uyu Mujyi bagera kuri 250.

Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango CRD, John Mugabo asaba ko imikoranire y’abayobozi n’abaturage yahinduka nyuma y’uko hatowe abajyanama bashya mu turere twose tw’Igihugu.

Mugabo yagize ati “Mwarabibonye cyane cyane mu bihe bya Covid-19 hari aho abaturage bagiye bakubita abayobozi, hari aho abayobozi bakubise abaturage, ni ikintu tugomba gukuraho vuba kuko gishobora kubyara imbogamizi zikomeye cyane”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko Abajyanama bose batowe ubu bagomba kugaragara mu baturage, mu rwego rwo gufasha komite nyobozi z’inzego z’ibanze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza asaba Abajyanama b'imirenge kwegera abaturage
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza asaba Abajyanama b’imirenge kwegera abaturage

Ngabonziza avuga ko ibibazo abaturage bagirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze bishobora kuba bikomera cyane bitewe n’uko komite nyobozi z’imidugudu, utugari n’imirenge zishobora kuba ari zo ziharirwa imirimo yose.

Yagize ati “Twabonye icyuho (muri Njyanama zicyuye igihe), aho Umujyanama atorwa akaba azi ko inshingano ze zigarukira mu kujya gukora inama gusa, ariko icyo twavuga ni uko Njyanama ikurikirana imikorere y’abo bakozi (b’imirenge, utugari) bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, ikanabagira inama aho bitagenda neza”.

Emmy Ngabonziza na we ashimangira ko imyitwarire mibi y’umuyobozi imutera guhangana n’abaturage.

Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyarugenge, Munyankindi Monique, avuga ko ibibazo abaturage bagirana n’abayobozi biterwa n’uko abandi bose batowe batajya biyumvisha ko na bo bafite inshingano.

Munyankindi na bagenzi be bigishijwe ko iyo hasohotse amategeko n’amabwiriza runaka, mbere y’uko abayobozi mu nzego z’ibanze batangira kuyashyira mu bikorwa, Inama Njyanama ari yo ifata iya mbere ikabanza kuyasobanurira abaturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, asaba Abajyanama b’imirenge kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abatuye uyu mujyi, birimo kurwanya imiturire y’akajagari n’ubuzererezi bw’abana.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, hamwe n'uwa CRD batanze seritifika z'amahugurwa ku bajyanama b'imirenge ya Muhima na Nyarugenge
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, hamwe n’uwa CRD batanze seritifika z’amahugurwa ku bajyanama b’imirenge ya Muhima na Nyarugenge

Rubingisa avuga ko Abajyanama baramutse bagize uruhare mu kubaka umuryango utekanye bishingiye ku kurera neza umwana haba mu kumuha ibyo akeneye no kumucyaha, ari byo byatuma abana badakunda kujya mu muhanda.

Yagize ati “Ijambo ‘abamarine’ si ubwa mbere turyumvise, buriya iyo Muhima na Nyarugenge badahurije hamwe ibikorwa, nibwo ujya kubona ukabona bashiki bacu nta masakoshi bitwaje, burya baba bahuye na bariya bana, ngira ngo aho na ho tuhashyire imbaraga”.

Mu mpera z’icyumweru gishize Abajyanama bo mu Karere ka Nyarugenge bahuguwe ni abo mu mirenge ya Muhima na Nyarugenge, ariko Umuryango CRD uvuga ko uzahugura Abajyanama n’abayobozi mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali no mu turere tumwe na tumwe tw’izindi ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka